Bamwe mu baturage batuye hafi y’icyanya cy’inganda cya Muhanga, giherereye mu murenge wa Nyamabuye, baravuga ko bakomeje kubaho mu buzima bubagoye bitewe n’uko batarishyurwa ingurane z’ubutaka bwabo bwagenewe kubakwamo inganda.
Aba baturage bavuga ko hari abamaze kubarirwa n’abandi banasinyiwe ingurane, ariko bakaba barategereje amafaranga ntibayabone. Hari n’abandi bavuga ko babwiwe ko agaciro k’ibyabo kabaruwe mbere katakijyanye n’igihe, bityo bakaba bagomba kubarirwa bundi bushya.
Hategekimana Sauveur ni umwe muri abo baturage. Avuga ko yari yujuje ibisabwa byose kugira ngo yishyurwe ndetse n’abandi baturanyi be bahawe ingurane barimuka, ariko we arasigara.
“Abandi bose barimuwe, njye ndasigara. Nabajije impamvu, bambwira ko amafaranga nzayabona mu kwezi gutaha, ariko hashira amezi atanu, n’andi araza n’ubu sindishyurwa ngo nimuke nk’abandi.”
Akomeza avuga ko kuba hafi y’inganda bigira ingaruka ku buzima bwe , kuko imyotsi iva mu mashini ziremereye zikora amasaha yose imutera indwara ndetse zanamwangirije inzu. Ibi kandi ngo bibangamira uburenganzira bwe bwo kuyisana kuko atemerewe kuhatura.
Yongeyeho ati: “Ndifuza ko narenganurwa nkavanwa aha hantu nk’abandi, nkajya ahantu hatuje hampaye amahoro n’umutekano.”
Ngirababyeyi Solange na we avuga ko amaze igihe kinini ategereje kwimurwa ariko ntibikorwa. Kuko yagerageje gushaka ibisobanuro ku buyobozi bw’akarere ndetse no ku rwego rw’umurenge, gusa ntiyahabwa ibisubizo bifatika bigaragaza igihe azishyurirwa akimuka.
Ati: “Nagerageje kujya kwa Meya, ndetse haba n’inama yateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge nkabaza, bakambwira ngo ntegereze. None kugeza n’ubu ngitegereje.”
Yongeraho ko abangamiwe n’urusaku rw’imashini z’inganda zikora amanywa n’ijoro, ku buryo bituma adasinzira neza ngo aruhuke ndetse ntiyizere n’umutekano we.
Yongeyeho ati: “Hari igihe n’umujura yakwinjira mu nzu simbimenye kubera ukuntu urusaku ruba ari rwinshi.
“icyo nasaba ababishinzwe ni uko bampa ingurane bambariye nkimuka kuko uko batinda kuyampa ni ko agaciro k’ibintu kiyongera bikazarangira bayampaye n’ubundi yarataye agaciro ntacyo ari bumarire”.
Mujawamariya Janne avuga ko inzu ye yasenywe ubwo hatangiraga kubakwa inganda, ariko kugeza n’ubu ntarishyurwa. Kuri ubu acumbitse mu buzima avuga ko bumugoye.
Ati: “Baraje barasenya, barambarira ndemera, barambwira ngo amafaranga araje… ariko umwaka ugashira undi ukaza, ntacyo nabonye.”
Yongeyeho ati: “Ndashaka kwishyurwa nkajya kwishakira aho kuba, kuko kuba mu icumbi kandi naragombaga kuba mfite iwanjye, ni akarengane.”
Aba baturage bose icyo bahurizaho ni uko bafashwa bakishyurwa ingurane z’ibyabo maze na bo bakimuka bakajya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yabwiye ICK News ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kandi ko ubuyobozi bukomeje kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), kuko ari yo ifite inshingano zo kubishyura.
Uyu muyobozi yagize ati: “Ni byo, ikibazo kirahari kandi turakizi, kandi tugerageza kubakorera ubuvugizi kuri MINICOM kuko ari yo igomba kubishyura.
Nshimiyimana yakomeje avuga ko bitewe n’uko ubushobozi bugenda buboneka MINICOM igenda yishyura aba baturage mu byiciro kuko ahamya ko hari bamwe bamaze kwishyurwa ndetse banimutse.
Yakomeje asaba abaturage bataruzuza ibyangombwa bisabwa, kubyuzuza vuba kugira ngo bitazabaviramo gutinda kurushaho guhabwa indishyi zabo.
Kuva mu 2022 kugeza mu 2024, abamaze kwimurwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga bari bamaze kwishyurwa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni 700.
