Mu Murenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi, abaturage barashima intambwe imaze guterwa mu gucunga umutekano nyuma y’uko hatangijwe irondo ry’umwuga. Bavuga ko iri rondo ryahinduye byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahanini kubera ko ryagabanyije ibyaha n’urugomo byakundaga kugaragara mbere.

Habiyaremye Zephanie, utuye mu Kagari ka Nyagatovu, avuga ko mbere y’uko hashyirwaho iri rondo ry’umwuga, hari ibibazo by’umutekano muke ndetse n’uruhare rw’abarikoraga ntirugaragare.

Ati: “Turishimira cyane ko umutekano wacu umeze neza. Biratworohera kumenya abanyerondo kuko bafite umwambaro ubaranga, bitandukanye n’abari basanzwe bacunga umutekano kuko bitwazaga inkoni n’ibitenge by’abagore babo gusa.”

Yakomeje agira ati: “Iri rondo ry’umwuga ryaje ari igisubizo, kuko ubundi mbere ari twe twaryikoreraga, hari ubwo twibagirwaga amatariki badupanze yo kurikora, bigatuma baduca amande. Byari n’intandaro yo guhungabana k’umutekano.”

Ntakirutimana Daniel, nawe utuye muri uyu murenge, avuga ko nyuma yo gushyiraho iri rondo ry’umwuga, impinduka zigaragara cyane, cyane cyane mu isantere ya Gashyushya.

Yagize ati:”Impinduka zirigaragaza. Mbere wasangaga urugomo ari rwinshi, abantu barwana muri za santere, ariko ubu biragenda bigabanuka ugereranyije na mbere.”

Ntakirutimana asaba ko hagaragazwa gahunda y’amasaha yo gufunga utubari muri aka gace, kugira ngo abashinzwe umutekano babashe kuzuza inshingano zabo neza.

Ati: “Hari abarenza amasaha, bikabangamira abacunga umutekano. Hakwiye gahunda ihamye ku masaha y’utubari.”

Niyindagiye Paul we avuga ko kuva iri rondo ryatangira, ubujura n’ibindi byaha byagabanutse ku buryo bugaragara.

Yagize ati:” “Iri rondo ryaradufashije cyane kuko aho ritangiriye, ntabagitegerwa mu mihanda ngo bamburwe ibyabo cyangwa ngo bahemukirwe nk’uko byari bisanzwe bibaho mbere y’uko riza”.

Nubwo ariko bishimira ibyo bamaze kugeraho, aba baturage bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’umubare muto w’abanyerondo. Bifuje ko bakongerwa, kugira ngo umutekano urusheho kunozwa mu bice byose.

“Bakeneye kwiyongera kugira ngo barusheho kugaragara ahantu hose, cyane cyane mu masantere n’ahakorerwa ubucuruzi.”

Basabye kandi ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukomeza gufatanya n’aba banyerondo mu gucunga umutekano, ariko bikanajyana no gushyiraho amabwiriza ahamye agenga amasaha y’utubari kuko hari aho dutinda gukinga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Uwimana Phanuel, yemeza ko ishyirwaho ry’irondo ry’umwuga ryakemuye byinshi, by’umwihariko ku baturage barikoraga kandi bafite akandi kazi bajyamo mu gitondo.

Yagize ati: “Iri rondo ryakemuye ikibazo cy’abarikoraga kandi bafite akazi ka mu gitondo. Ubu rirakorwa n’abantu babihawe nk’akazi, kandi banabihuguriwe.”

Yavuze ko batangiriye ku masantere abiri arimo Gashyushya na Nyagatovu, ariko ko hari gahunda yo kurigeza no mu yandi masantere.

Ati: “Turi gutegura uko twakongera umubare w’abanyerondo kugira ngo bagere mu masantere yose.”

Kugeza ubu, buri santire ifite abanyerondo bane, ariko ubuyobozi buvuga ko buzagenda bubongera.

Umwanditsi: Sibomana Athanase