Abakobwa 24 bashimuswe mu ishuri ry’abakobwa ryo muri Leta ya Kebbi muri Nigeria barekuwe, nk’uko Perezida Bola Tinubu yabitangaje.
Iri shimutwa ryabaye kuwa 17 Ugushyingo 2025, ubwo abagabo bitwaje intwaro bagabaga igitero ku ishuri rya Government Girls Comprehensive Senior Secondary School (GGCSS), bakica umukozi umwe w’ishuri ndetse bagashimuta abanyeshuri 25. Umwe muriyabashije kubacika ako ako kanya.
Perezida Tinubu yashimiye inzego z’umutekano ku gisubizo cyihuse, nubwo ubuyobozi butatangaje uburyo abo bana barekuwe cyangwa niba hari abafashwe bakekwaho uruhare muri iryoshimutwa.
Ibi bibaye mu gihe Nigeria ikomeje guhura n’iyongera ry’ibitero byo gushimuta abanyeshuri mu mashuri. Cyane ko hari abandi bana barenga 250 bashimutiwe mu ishuri rya Kiliziya Gatolika ku wa Gatanu ushize bakomeje kuburirwa irengero.
Tinubu yatangaje ko abashinzwe umutekano bazoherezwa mu duce twugarijwe cyane kugira ngo hatabaho ibindi bikorwa byo gushimuta abaturage.
Mu butumwa yashyize kuri X, yategetse Igisirikare cya Nigeria gukomeza gukora ubugenzuzi.
Yanditse ati: “Nategetse igisirikare cyo mu kirere gukora ubugenzuzi buhoraho mu bice bya kure cyane, bagafatanya n’ingabo zo ku butaka kurwanya no kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro”
Guhera mu 2014, ubwo Boko Haram yashimutaga abakobwa ba Chibok 276, Nigeria yakunze kurangwamo kibazo cy’ishimutwa ry’abana benshi. Ibihumbi by’abashimuswe baracyaburirwa irengero nubwo hari igitutu mpuzamahanga cyo kubashaka.
Ku wa Gatanu, nibura abana n’abakozi 300 barashimuswe mu ishuri rya St. Mary’s Catholic Boarding School ryo muri Leta ya Niger, biba inshuro ya gatatu mu cyumweru kimwe. Abagera kuri 50 babashije gutoroka, ariko abandi amagana baracyaburiwe irengero.
Umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika muri ako gace yabwiye BBC ko Guverinoma itigeze igaragaza uruhare rufatika mu gushakisha abana bashimuswe.
Ubukana bw’iki kibazo bwatumye Perezida Tinubu ahagarika urugendo yari afite muri Afurika y’Epfo mu nama ya G20 ihuza ibihugu 20 bikize ku isi.
Impungenge mpuzamahanga zikomeje kwiyongera. Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburezi, Gordon Brown, yasabye isi yose kugira uruhare mu gutabara abanyeshuri, agira ati: “Imiryango mpuzamahanga igomba kugira icyo ikora kuko bimaze kurenga urugero”
Akomeza agira ati, “Ninshingano zacu gutuma amashuri yo muri Nigeria atekana kugira ngo abana bige aho kugira ngo bajye bashimutwa mu byumba by’amashuri yabo ku bw’inyungu zababashimuta.”
Nkuko bitangazwa n’umuryango Save the children (SCI), abana bari hagati 1680 na 1799 bamaze gushimutwa mu ntara zitandukanye za Nigeria kuva 2014.