Hari kugeragezwa uburyo ab’amikoro make batekesha gazi ihwanye n’ubushobozi bwabo

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko guverinoma irimo kugerageza uburyo bwa “Pay as you cook” butuma ingo zigura gazi nke yo guteka ku giciro gito, mu rwego rwo kongera vuba ikoreshwa ry’ibicanwa bidahumanya mu gihugu hose.

Ibi Minisitiri Dr. Gasore yabitangarije mu kiganiro we na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette, bagejeje ku Nama Rusange ya Sena kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, ubwo bari bahagarariye Minisitiri w’Intebe mu gutanga ibisubizo mu magambo ku ngamba zo korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Ni ibisonauro byatanzwe nyuma y’uko abasenateri bagaragaje impungenge ko u Rwanda rwasigaye inyuma mu kugera ku ntego zarwo zo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibikorwa by’inteko, Nyirahabimana Soline, yavuze ko igihugu cyari cyihaye intego yo kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara rikava kuri 83% ryariho mu mwaka wa 2017 rikagera kuri 42% muri 2024, ariko ubushakashatsi bwa 2024 ku mibereho y’ingo (EICV6) bwerekana ko ahubwo ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku biti ryazamutse rikagera kuri 93.8%.

Sena yasabye ibisobanuro ku buryo u Rwanda ruteganya guhindura iyi mibare igasubira hasi no kugera ku ntego ya 2030 yo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku bimera rikagera kuri 42%.

Dr. Gasore yavuze ko ikoreshwa ry’inkwi n’amakara bishyira mu kaga amashyamba, ubuzima bw’abaturage n’imibereho y’ingo. Yavuze ko hari imiryango itabona ubushobozi bwo kugura inkwi, ikifashisha ibikoresho bitizewe mu gutegura amafunguro. Yongeyeho ko gushaka ibisubizo birambye by’ibicanwa ari iby’ihutirwa ku gihugu.

Yagaragaje gahunda ya “pay-as-you-cook” (PAYG LPG) iri kugeragezwa ku bufatanye n’igihugu cya Arabia Saudite n’ikigo cyigenga gitanga ingufu, Bboxx, nk’uburyo bushobora kwihutisha ku kugeza gazi ku miryango ifite ubushobozi buke.

Minisitiri yavuze ko mu buryo busanzwe bwo kugura gazi, ingo zisabwa kwishyura amafaranga yose icyarimwe kugira ngo zuzurizwe icupa rya gazi rihagaze nibura amafaranga 10,000 Frw ku icupa rito ry’ibiro bitandatu.

Aya mafaranga yishyurwa icyarimwe atuma abenshi mu bafite ubushobozi buke batabona uburyo bwo gukoresha gazi. Uburyo bwa “pay-as-you-cook” bukuraho iyo mbogamizi, kuko butuma umuntu agura gazi ihwanye n’amafaranga afite.

Dr. Gasore ati: “Muri ubu buryo, umuryango ufite amafaranga 1,000 Frw cyangwa 2,000 Frw gusa wari usanzwe atanga ku makara cyangwa ku inkwi, ushobora kugura gazi ukoresheje Mobile Money kandi igakoreshwa ako kanya mu rugo.”

Yagaragaje ko ibi bigenewe cyane cyane ingo zitari zifite ubushobozi bwo gukoresha gazi kubera amafaranga menshi yasabwaga mu kugura icupa ryuzuye.

Iri gerageza rizatanga amashyiga ya gazi ibihumbi 50,000 ku giciro gito mu gihe cy’amezi 18 mu mijyi ya Kigali, Musanze, Muhanga, Rwamagana na Huye. Buri muryango uzahabwa ishyiga rifite aho gutekera habiri, icupa rya gazi ry’ibilo 12, hamwe n’akuma gafasha kwishyura gazi uko uyikoresha (“pay-as-you-go”).

Ako kuma gakurikirana ikoreshwa rya gazi kandi gatuma abakiriya bishyura gazi bakoresheje mobile money, ibisa nk’uko amashanyarazi yishyurwa.

Gasore yavuze ko iri gerageza nirigenda neza, guverinoma izarizamura ku rwego rw’igihugu inashishikarize abashoramari mu gushora imari muri ubu buryo bwa “pay-as-you-cook”. Yongeyeho ko ibi bishobora kwihutisha cyane impinduka z’igihugu mu gukoresha ibicanwa bidahumanya.

Usibye iyo gahunda, hari n’izindi ziri gukorwa kugira ngo hongerwe uburyo bwo gukoresha ibicanwa bidahumanya. Ibigo binini bibika gazi, biyobowe na Société Pétrolière (SP), biri mu bikorwa byo kubaka ibigega binini kandi biteganijwe gutangira gukoreshwa mu kwezi kwa Nyakanga 2026, bifite ubushobozi bwa toni 9,000.

Ibi bigamije kugenzura neza itangwa rya gazi no kugabanya ihindagurika ry’ibiciro.

Ni mugihe ubufatanye bwa leta na Gasmeth bugamije guhindura methane yo mu Kiyaga cya Kivu gazi ikoreshwa mu ngo no mu nganda, harimo no gusimbuza inkwi mu nganda z’icyayi. Biteganijwe gutangira gukoreshwa mu mwaka wa 2027.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubushakashatsi (NISR) igaragaza ko hafi 5.4% by’ingo z’u Rwanda arizo gusa zikoresha gazi mu guteka.