Perezida Paul Kagame yatangaje ko hari gushakwa umuti urambye ku kibazo cy’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bipfunyitswe muri plastike, mu rwego rwo guca ubusumbane bugaragara ku isoko ryo mu Rwanda bitewe n’uko ibikorerwa imbere mu gihugu bitemerewe gupfunyikwamo.
Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 27 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko abacuruzi bo mu Rwanda bagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba batemerewe gupfunyika ibicuruzwa byabo muri plastike mu gihe ibiva hanze byo bikomeza kwinjira mu gihugu bifunze muri plastike, bikagora abikorera mu guhatana ku isoko.
Perezida Kagame yavuze ko urugamba rwo kurengera ibidukikije rutazasubira inyuma, ariko hanashakishwa uburyo butabangamira abikorera bo mu gihugu.
Yagize ati: “Hari uburyo bugomba gukoreshwa ibintu bikaringanizwa bidahutaje abakorera mu gihugu. Ntibivuze ko twatanga uburenganzira bwo gukoresha plastike kuko igihe bimaze bihagaritswe tuzi umusaruro byatanze, kandi ntitwanahagarika ibiva hanze kuko turabikeneye, ariko hari icyakorwa kuri ibyo biva hanze kugira ngo bitabangamira ukorera mu gihugu. Ubwo rero tugiye kubyitaho bikemuke kandi nta gihutajwe”
Perezida Paul Kagame kandi yasabye abikorera bo mu gihugu kongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo bahaze isoko ryo mu rwanda banasagurire amahanga.
Yagize ati: ” Ni ngombwa ko abafite inganda mu gihugu bashyiramo imbaraga kugira ngo ibyo bakora biganze ibyo biva hanze, ahubwo ibikorerwa iwacu bibe ari byo byoherezwa mu mahanga kuko nabyo biri mu byakemura burundu icyo kibazo”.
Ikiganiro Perezida Kagane yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane cyari icya gatatu akoze muri uyu mwaka, aho umukuru w’igihugu ahura n’abo bakaganira ku ngingo zitandukanye zireba igihugu.

