Impuguke mu buvuzi bw’amaso zigaragaza ko kwisuzumisha kenshi ari ingenzi cyane kuko 80% by’indwara z’amaso zoba zishobora kwirindwa.
Mu rwego rwo kumenya byinshi ku buryo indwara z’amaso zandura n’uko zakwirindwa binyuze mu kwisuzumisha kenshi, ICK News yagiranye ikiganiro na Dr. Livin Uwemeye, inzobere mu buvuzi bw’amaso ukora ku Bitaro by’amso bya Kabgayi agaragaza uburyo indwara z’amaso zandura cyane ndetse zikaba zihariye umubare munini w’abantu ku Isi.
Muganga Uwemeye avuga ko izi ndwara akenshi abantu bataziha agaciro ngo batangire kuzikurikirana mbere y’uko zikura zikabaviramo uburwayi bukomeye.
Ati “Ubundi indwara zose zibaho z’amaso, akenshi ntago ziza zitunguranye. Iyo utangiye kurwara amaso wumva impinduka mu maso yawe, ku buryo wagakwiriye guhita ujya kwa muganga kwisuzumisha. Rero iyo utabikoze akenshi indwara irakura ugusanga ikuvuriyemo ibibazo bitandukanye birimo kudwara amaso bya burundu.”
Aha ni ho Dr. Uwemeye ashingira asaba abantu bose by’umwihariko Abanyarwanda kwitabira serivisi z’ubuvuzi cyane ku bantu badasanzwe bayarwara ndetse no ku bantu bayarwaye mu rwego rwo gukurikirana ubuvuzi.
Ati “Umuntu yakabaye yisuzumisha inshuro nyinshi by’umwihariko wa w’undi wumva hari impinduka idasanzwe mu maso ye, ikindi Kandi rero hari abantu baba bafite abo bavukana bafite indwara z’amaso zivukanwa (Genetic) bityo bigasaba wa w’undi uyarwaye ko ahora yisumisha kuko iyo ahora abikora bigoye ko yarwara amaso.”
Imwe mu ngaruka zishobora kuba ku muntu utarivuje amaso cyangwa se ngo ayisuzumishe ni uko ashobora guhura n’indwara zishobora gutuma ahuma cyangwa n’izatwara ubuzima.
Dr. Uwemeye ati “Umuntu utarisuzumishije cyangwa se ngo akurikirane amaso ye neza, ashobora kwisanga yarwaye indwara z’ amaso, zirimo guhuma, cyangwa se kurwara kanseri y’amaso ku buryo ishobora no kuba yatuma abura ubuzima.”
Imibare ya Ministeri y’Ubuzima mu myaka ine ishize igaragaza ko umubare w’abivuza indwara z’amaso wazamutse ku kigero cya 45% aho wavuye ku bantu ibihumbi 512,321 ugera ku bihumbi 743,399.
Ashingiye kuri iyi mibare Dr. Uwemeye agaragaza ko hari intambwe nziza iri guterwa mu buvuzi bw’amaso gusa ko hakiri abandi bantu bagitinya kujya mu bitaro kubera gutinya servisi z’ubuvuzi.
Kuri ibi, Dr. Uwemeye avuga ko Ibitaro bya Kabgayi bivura amaso ntawe biheza kuko bivura bititaye ku bushobozi bw’abantu.
Ati “Ibitaro by’amaso bya Kabgayi dutanga serivisi z’ubuvuzi nziza, kuko haba umukene cyangwa umukire bose tubavura kandi tukabavura kimwe tubaha serivisi zimwe kuko intego y’ibitaro ari ugutanga ubuvuzi bwiza ku bantu bose bityo rero abantu baze bivuze cyane ko abivuriza hano baduha ubuhamya bwiza.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’ubuzima bugaragaza ko mu Rwanda 1% mu bafite hejuru y’imyaka 50 bahumye bitewe n’ impamvu zashoboraga kwirindwa. Naho 89% by’abivuza amaso ngo bivuriza ku rwego rw’ibigo nderabuzima.
Ibitaro by’amaso bya Kabgayi byakira nibuze abarwayi bari hagati ya 150 na 200 bagiye kwisuzumisha gusa my gihe cy’ibiruhuko ibitaro bikagira abantu basaga 300 ku munsi umwe.