Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa 13 Nyakanga 2024 yashyize umukono ku mushinga ushyiraho itegeko ryo kuzamura imisoro ungana na miliyari zirenga 30$, ugamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya gisirikare mu ntambara yo muri Ukraine.
Kuva u Burusiya bwakohereza ingabo muri Ukraine muri Gashyantare 2022, amafaranga igihugu gisohora arenga kure ayo kinjiza. Ibi ntabwo byateye ihungabana ku bukungu nk’uko byari bitezwe ariko byateje ibihombo bikomeye.
Mu mwaka wa 2023, u Burusiya bwagize icyuho mu ngengo y’imari kingana n’arenga miliyari 36$, bingana n’ibice bibiri ku ijana bya GDP.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Putin yemeje inyongera ku itegeko ry’imisoro, yongera imisoro ku mishahara y’abinjiza amafaranga menshi no ku misoro y’ibigo by’ubucuruzi. Izi mpinduka zari zemejwe n’inteko ishinga amategeko y’u Burusiya.
Uku kongera imisoro byitezweho gukusanya arenga miliyari 29$ mu mwaka wa 2025, ari nabwo iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’imari, Anton Siluanov, yavuze ko izi mpinduka zigamije gushyiraho uburyo bw’imisoro buringaniye kandi butabera. Amafaranga y’inyongera azafasha mu kuzamura ubukungu bw’u Burusiya no gushyigikira imishinga itandukanye y’ishoramari rya Leta.
Mu myaka ibiri ishize, u Burusiya bwakoresheje ikigega cyacyo cy’imari n’inguzanyo ziva muri za banki za Leta kugira ngo bupfundikanye icyuho.
Amafaranga akoreshwa mu kwirinda no mu by’umutekano yiyongereye ku kigero kirenga ibice umunani ku ijana bya GDP y’u Burusiya.
U Burusiya buha abasirikare babwo barwanira muri Ukraine imishahara n’inyungu nyinshi, kandi bwashyizeho ishoramari rikomeye mu nganda zikora intwaro mu gihugu kuko intambara ikomeje mu mwaka wayo wa gatatu.
Photo AFP