AMATEKA
Search
Close this search box.
KABGAYI EYE UNIT
EYE CARE IN FOCUS

Kenya: Polisi yasanze ibice by’imibiri y’abagore ahamenwa imyanda

Nyuma y’uko ku wa Gatanu habonetse imibiri y’abagore batandatu yaciwemo ibice, ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, polisi yongeye kubona indi mifuka itanu irimo ibice by’imibiri y’abagore mu gace ka Mukuru gaherereye mu mujyi ya Nairobi ibintu bikomeje guteza ubwoba n’uburakari mu gihugu.

Abataruge bari gushinja polisi yo muri aka gace ko ishobora kuba yaragize uruhare muri ibi bintu kubera ko aho hantu hamenwa imyanda hegereye ibiro bya polisi kandi ko bamaze iminsi bashimuta bakanica abantu kubera kwigaragambya.

Itsinda rishinzwe iperereza (DCI) ryijeje abaturage ko riri gukora iperereza ryimbitse kandi ko rizakorwa mu buryo butandukanye, harimo no kugenzura ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa na ba ruharwa.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, rwahoze ari Twitter, Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma umutarage wo muri iki gihugu yamburwa ubuzima bwe, bityo yizeza abaturage ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bazahanwa.

Nyuma yaho abaturage bakomeje kwibasira inzego z’umutekano bazishinja gushimuta no kwica abagiragambya, ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Umuyobozi mukuru wa polisi, Japhet Koome, yeguye ku mirimo ye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kurengera amategeko no gucunga umutekano mu gihugu, bitewe n’izamuka ry’impfu n’ibura ry’abantu mu buryo budasobanutse cyane cyane nyuma y’imyigaragambyo yamagana leta.

More stories

Kabgayi EyE Unit
EYE CARE IN FOCUS
Previous slide
Next slide