Mu gihe Abanyarwanda baba mu bihugu by’amahanga baramukiye mu matora, bamwe mu batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barifuza ko mu matora y’Ubutaha hazakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo bose babashe gutora.
Ni nyuma y’uko bamwe mu batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika batangarije ko hari abatuye kure batabasha kugera ku biro by’itora mu buryo bworoshye.
Mukunzi Oscar utuye muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko hari abatabasha gutora bitewe n’ubuke bwa site z’itora.
Ati: “Hano muri Amerika, buri gice kirimo Abanyarwanda kigira ubuyobozi. Rero abayobozi bahamagara buri muntu kugira ngo bamenye neza ko uwo muntu amakuru yose ayafite ku buryo buri wese rwose arabizi. Gusa site ni nkeya, usanga hari abatuye kure yazo ku buryo kwitabira amatora bishobora kubagora.”
Diaspora y’u Rwanda muri Amerika ifite ibiro 17 by’itora mu matora y’uyu mwaka bigomba gutoreraho Abanyarwanda basaga ibihumbi 8000.
Ku bigendanye n’impungenge z’uko hari abantu batuye kure y’ibiro byitora abashobora kugorwa n’amatora ku buryo byanarangira badatoye, Bwana Arthur Asiimwe, Umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yavuze ko bagerageje gushaka site zishobora kuba zafasha abantu ku buryo babasha kuhahurira.
Ati”Iyo urebye usanga muri ibyo biro 17 bigize biro z’amatora muri USA, twahisemo dukoresheje impamvu 2 arizo; Kureba ahantu hegereye abantu benshi no guhitamo Leta zirimo zirimo abanyarwanda benshi.”
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko nta buryo bwo gutorera ku ikoranabuhanga bwateganijwe ariko akavuga ko bafite icyizere ko mu matora ataha Komisiyo y’Igihugu yazatekereza kuri ubwo buryo ku buryo bwazakoreshwa mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda benshi batuye mu mahanga mu kwitorera Umuyobozi.
Uretse muri Amerika kandi, no mu bindi bihugu bagaragaje kunyurwa na n’imitegurire ndetse banahamya ko ubwitabire ari bwinshi.
Mu kiganiro na ICK News, Mugabowishema Jean Baptiste utuye mu Gihugu cya Kenya yavuze ko muri Kenya amatora yitabiriwe ku bwinshi kuko yitabiriwe n’Abanyarwanda benshi.
Ati:” Amatora hano muri Kenya yagenze neza rwose. Ndakubwiza ukuri hano hari Abanyarwanda benshi cyane ku buryo nk’umuntu abirebye atashishoje ashobora kugirango ni mu Rwanda bitewe n’uko ubu tuvugana Ambasade ishobora kuba yatunguwe kuko bashobora kuba bari biteguye abantu bagera nko ku 3000 ariko uko nabibonye haje abantu bagera nko ku bihumbi 6000 cyangwa banasaga.”
Sindayigaya Claver utuye mu gihugu cya Zambia avuga ko amatora yakozwe neza kandi mu mucyo no mu munezero usanzwe w’Abanyarwanda.
Ati ”Ni Umunezero mwinshi ku Banyarwanda batuye hano. Nibyo twishimiye gutora nk’ishema n’uburenganzira bwacu nk’Abanyarwanda kandi tunejejwe no kwihitiramo abayobozi batubereye mu matora y’uyu mwaka.”
Si aho gusa kuko n’ i Yaoundé muri Cameroun nabo bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu nay’Abadepite.
Uwitwa Tuyizere Irene watoreye kuri site ya Hotel Franco mu mujyi wa Yaoundé yabwiye ICK News ko amatora yagenze neza kandi akanyamuneza kari kose ku Banyarwanda bitabiriye amatora kandi bishimiye ko nabo batanze itafari ryabo mu kubaka igihugu bitorera umuyobozi n’abadepite bababerete.
Ati:” Hano amatora yagenze neza, abantu babucyereye rwose guhera saa moya abantu bagiye baza mu byiciro bitewe nuko hari abo habereye kure cyangwa akazi, ariko twatoye kandi neza uko umuntu abyumva ntawe umuhagaze hejuru. Nanjye natanze ijwi ryanjye ku mahitamo yanjye mu rwego rwo guharanira iterambere ry’Igihugu cyanjye. Amatora ya hano yaryoshye cyane kuko abantu bose bafashijwe n’abatarabashije kwiyimura ariko bafite ibyangombwa byabo babashije kwihitiramo umuyobozi ubereye igihugu cyacu”
Si abo gusa kandi kuko n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ‘OIF’ yagaragaje amarangamutima ye ku rubuga rwa X.
Ati “Abachou, hobee cyane! Mu mahanga rero twatoye déjà depuis… twababanjirije! Rero uburenganzira n’inshingano zacu tujye tuzifata nk’amahirwe. Naho aba contre-succès bo ni ka petit problème gérable, gusa ntabwo babimenye! Dutahe cyane rero!”
Ni mu gihe habura amasaha atageze kuri atanu ngo Abanyarwanda b’imbere mu gihugu nabo bajye gutora Umukuru w’Igihugu n’abadepite.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda itangaza ko Abanyarwanda basaga ibihumbi 170 ari bo bazatorera mu bihugu 70 by’amahanga.