Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Aya matora yatangiye saa Moya za mu gitondo mu gihugu hose nk’uko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse byari biteganyijwe ko asozwa saa cyenda.
Bitewe n’ubwinshi by’abatora ku buryo saa cyenda zageze hari abatari batora, Komisiyo y’Igihu yahisemo kongera amasaha yo gutora.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. oda Gasinzigwa avuga ko amatora yitabiriwe cyane hirya no hino mu gihugu. Kubw’ibyo, Hon. Gasinzigwa yatangaje ko amasaha yo gutora yongewe kugeza saa 18:00PM aho kuba saa 15:00PM
Ni mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga bo batoye ku munsi w’ejo hashize, tariki 14 Nyakanga 2024.
Kuri site zinyuranye handi hateguwe uburyo bwihariye bwo gutora ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Nk’uko uhagarariye Site y’Itora ya La Colombière mu Mujyi wa Kigali yabitangarije ICK News, abafite ubumuga bwo kutabona bafashijwe gutora hifashishijwe ‘Braille’.
8:45′: Komisiyo y’Igihugu y’amatora nayo imaze gutangaza ko Abanyarwanda batabashije kwiyimura kuri listi y’itora bashobora gutorera kuri site zibegereye, bagashyirwa ku mugereka.
Muhanga
Kuri Site ya Gitarama iri mu Karere ka Muhanga abaturage bazindutse ku buryo saa 6:00AM benshi bari bategereje ko isaha yo gutora igera.
Ruhango
Mu Karere ka Ruhango naho abaturage benshi bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite
Kuri Site ya Bweramvura iri mu Murenge wa Kinihira, abaturage bazindutse ari benshi kugira ngo bitorere Umukuru w’Igihugu n’Abadepite
Kamonyi
Kuri Site y’Itora ya Kabagesera mu Murenge wa Runda, biragaragara ko abaturage bitabiriye itora ari benshi.
Musanze
Mu Karere ka Musanze, abo mu mudugudu umwe wa Nyiraruhengeri, habaye igikorwa cyo kugaburira abaje gutora. Hari icyayi n’amandazi.
Kuri site y’Itora ya Rose Mystica mu kagari ka Nkingo mu murenge wa Gacurabwenge benshi batoye mu gitondo nk’uko umuyobozi wa Site Bwana Nizeyimana Louis yabitangaje.
Rwamagana
Kuri Site ya G.S Nyagasambu ho mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe Intara y’i Burasirazuba hatoreye abaturage bo mu tugari tubiri ari two; Nyakagunga na Nyagasambu tugizwe n’imidugudu 13.
Abanyamakuru: Philos Muhire, Muvunankiko Valens, Nshimiyimana Pierre Celestin, Muhire Obed