Mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe n’igice z’umugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026, inkuba yakubise abantu 15, icyenda muri bo bahita bitaba Imana, mu Karere ka Ngoma.
Ibi byago byabereye mu Murenge wa Jarama, ubwo aba baturage bari bugamye imvura yarimo igwa ibasanze mu bikorwa byo kwita ku matungo, ku nkengero z’igishanga cy’Akagera hafi y’umupaka w’u Burundi.
Abaturage bari bahinguye imvura iragwa bajya kugama, mu nzu ihari ikoreshwa y’abarinda icyambu cyo ku Mugezi w’Akagera gihari ndetse n’abahakorera ibikorwa by’ubworozi.
Nyuma inkuba yahise ibakubita icyenda barapfa batandatu barakomereka, banagira ihungabana.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye Ikigo cy’Igihugu k’Itangazamakuru (RBA) ko ibi ibintu ari ubwa mbere byari bibaye muri aka gace.
Yagize ati: “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’
Guverineri Rubingisa, yakomeje agira ati: “Mu bantu 15 yakubise, icyenda bahise bapfa, na ho batandatu bakaba bakomeretse abandi barahungana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”
Rubingisa yongeyeho ko abapfuye bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, hanategurwa uko baribushyingurwe bafatanije n’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabo, abakomeretse na bo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Guverineri yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza ajyanye n’umutekano yatanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), cyane cyane muri ibi bihe by’imvura ikomeje kugwa, nk’uko bitangazwa na The New Times
Ati:“Abantu bakwiye kwirinda guhungira munsi y’ibiti igihe imvura iri kugwa, bakirinda no gukoresha telefoni zigendanwa mu bihe by’inkuba, bakagenzura ko ahahurira abantu benshi hashyizwemo imirindankuba, kandi bagakomeza no guhambira neza ibisenge by’amazu.”