Kenya: Inzovu y’icyamamare yitiriwe inzoga yapfuye

Inzovu yo muri Kenya, yari izwiho kugira amahembe maremare cyane kurusha izindi nyinshi muri Afurika, yapfuye izize gusaza, isiga icyuho gikomeye mu murage w’inyamaswa nk’izi z’iki gihugu n’uyu mugabane muri rusange.

Iyi nzovu y’ingabo nini, yamenyekanye ku izina rya Craig, yapfuye ku wa Gatandatu mu gitondo, ipfa urupfu rusanzwe, ipfira mu cyanya cy’inyamaswa cya Amboseli National Park, giherereye mu majyepfo ya Kenya hafi y’umupaka wa Tanzania, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kubungabunga inyamaswa.

Mu butumwa bwo kuyibuka, ikigo Amboseli Trust for Elephants cyavuze ko Craig yari imaze kuzuza imyaka 54, ikaba yaragize ubuzima bwagutse aho ngo yanabyaye izindi nzovu nyinshi, ibituma ifatwa nk’urugero rwiza rw’inyamaswa zabayeho igihe kirekire bitewe n’ingamba zo kuzirinda.

Craig yari imwe mu nzovu nke cyane zisigaye muri Afurika zifite amahembe maremare adasanzwe, aho buri hembe ryapimaga hafi kilogarama 45. Ubu bwoko bw’inzovu bwagabanutse cyane mu myaka yashize, ahanini bitewe n’ubuhigi bw’amahembe bwagiye burushaho kwiyongera, bigatuma izi nzovu kuri ubu zirikubarirwa ku ntoki.

Kubera aya mahembe ifite n’imico yayo irangwa n’ubwitonzi, Craig yari inyamaswa ikurura abakerarugendo benshi basura parike ya Amboseli. Abayisuye bavugaga ko yakundaga guhagarara ituje, ikemerera abantu kuyifotora no kuyifata amashusho, bikayigira imwe mu nzovu zizwi cyane muri Kenya.

Mu mwaka wa 2021, Craig yagizwe ambasaderi w’inzoga izwi cyane muri Kenya no mu karere yitwa Tusker, izina rifitanye isano n’inzovu z’ingabo zifite amahembe manini. Ibi byatumye irushaho kuba ikimenyetso kizwi ku rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga.

Ikigo Kenya Wildlife Service (KWS) cyavuze ko Craig yari ikirango cy’umusaruro w’imbaraga za Kenya mu kurengera ibidukikije, bikiyongeraho ko yari kimwe mu bimenyetso bikiriho by’umurage w’inyamaswa zo muri Afurika. KWS yashimiye abagize uruhare mu kuyibungabunga, ivuga ko yapfuye mu mahoro, urupfu rusanzwe.

Urupfu rwa Craig rubaye mu gihe ubukerarugendo bukomeje kuba inkingi ikomeye y’ubukungu bwa Kenya. Mu mwaka ushize, abakerarugendo barenga miliyoni ebyiri basuye iki gihugu, abenshi muri bo basuye parike z’inyamaswa zizwi ku rwego rw’isi harimo n’iyi yabagamo Craig. Muri Kenya ubukerarugendo bwinjiza hafi 10 ku ijana by’umusaruro mbumbe w’igihugu (PIB), nk’uko abayobozi muri iki gihugu babitangarije ikinyamakuru BBC.

Ku bantu benshi bakurikirana ibidukikije, Craig yari ikimenyetso cy’icyizere cy’uko nubwo inyamaswa nyinshi zigihigwa, hari izishobora kubaho igihe kirekire iyo zirinzwe. Urupfu rw’iyi nzovu rwasigiye Afurika ubutumwa bukomeye ku kamaro ko gukomeza kurengera no kubungabunga inyamaswa kuri uyu mugabane.