Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, basaba ko inzego z’ubuyobozi zajya zibegera zikabasobanurira ibijyanye n’ibitera indwara y’umutima n’uko yirindwa kuko kutayigiraho amakuru byangiza ubuzima bwa benshi.
Ibi babitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima ziri kigero cya 7% mu guhitana abantu. Ni ibirori byizihirijwe mu Karere ka Ngoma kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024.
Umutima ni igice gikomeye cyane mu mubiri w’umuntu, kuko ufatwa nka moteri ikwirakwiza amaraso mu mubiri, amaraso atwara ibitunga uduce twose tugize umubiri, ibitera imbaraga, umwuka mwiza ndetse akanafasha mu gusohora imyanda iri muri utu duce kugira ngo abantu bagumane isuku.
Nubwo bimeze gutya ariko, abaturage bavuga ko bigoye gusobanukirwa n’iyo mikorere ndetse n’icyakwangiza urwo rugingo.
Kankindi Leoncie utuye muri Ngoma agira ati ”Nk’ubu twaje hano ariko mu by’ukuri nta zindi nyigisho zihariye duhabwa ku buryo twakwitwara bigamije kwirinda umutima. Baransuzumye ariko nta bundi butumwa bampaye ngo wenda gitera n’iyi, imyitwarire ikwiye kundanga n’ibindi.”
Gasamagera Wellars nawe asanga kuba basabwe gukora siporo bakanasuzumwa byajya biherekezwa n’ibisobanuro byimbitse ku myitwarire ikwiye kuranga abaturage ndetse ntibikorwe rimwe gusa bikaba ibihoraho.
Dr. Ntaganda Evariste ushinzwe indwara z’umutima mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko ubukangurambaga bukorwa mu nzego zose z’ubuzima.
Icyakora uyu muyobozi yongeraho ko muri aka Karere ibipimo byahafatiwe bigaragaza ko imibare y’abafite indwara z’umutima iri hejuru koko, bityo agasaba abaturage muri rusange kwirinda.
Ati ”Ubundi muri rusange dusanzwe dufite umuvuduko w’amaraso ungana na 16.8%, ariko mu bantu twapimye hano, twabonye 11%, urumva ko imibare iri hejuru cyane. Kuri diyabete twabonye 2% n’ubundi twari dusanzwe dufite 2.9% mu bijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe na RBC.”
Dr. Ntaganda yongeraho ko koko abaturage bakeneye kumenya byimbitse iby’izi ndwara kuko zitagaragaza ibimenyetso.
Ati “Niyo mpamvu tuza gusuzuma mu baturage kugira ngo n’abarwaye batabizi bajye kwivuza kuko izindwara zitagaragaza ibimenyetso. Zigaragaza ibimenyetso iyo hari urugingo cg ingingo zatangiye kwangirika.”
Kugeza ubu imibare igaragaza ko buri mwaka ku isi, miliyoni 20,5 z’abantu bapfa bazize indwara z’umutima.
Mu gihe mu Rwanda imibare igaragazwa ingana na 7% by’abazirwaye. Uyu muyobozi kandi agaragaza ko bimwe mu bitera indwara z’umutima harimo; umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibinure byinshi, indwara ya diyabete, kunywa itabi n’inzoga, umubyibuho ukabije, indyo mbi no kudakora imyitozo ngororamubiri, ibyo aheraho asaba abaturage kubigira ibyabo bakita ku buzima bwabo.