SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Abaturage barasaba ubukangurambaga ku ndwara zitandura

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwo muri 2022 bugaragaraza ko indwara zitandura zikomeje kwoyongera mu baturarwanda.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko indwara y’umuvuduko w’amaraso yiyongereye ku gipimo cya 2% mu myaka ibiri gusa, diyabete yiyongeraho kuri 3% mu gihe umubyibuho ukabije wikubye kabiri mu bice by’imijyi.

Benshi bashobora kuvuga ko ubu bwiyongere buterwa n’ibihe by’iterambere igihugu kirimo aho usanga abantu benshi batakibona umwanya uhagije wo kuruhuka, uwo gukora siporo n’ibindi.

Gusa ku ruhande rw’abatuye mu Mujyi wa Huye, bagaragaza ko ahanini ubu bwiyongere buterwa no kudasobanukirwa byimbitse ibyerekeranye n’indwara zitandura.

Nyiramana Clementine utuye mu Mu Mujyi wa Huye avuga ko indwara zitandura nta makuru menshi aziziho ari nayo mpamvu usanga zikunze kwibasira abantu benshi.  

Ati “Izi ndwara usibye kumva bavuga ngo umuntu yazize umutima, umuvuduko w’amaraso cyangwa kanseri n’izindi ndwara nk’izi zitandura, abenshi usanga tudasobanukiwe byinshi kuri izi ndwara. Ikindi ni uko nta bukangurambaga buhoraho tujya tubona ngo tumenye byinshi kuri zo.” 

Ibi binagarukwaho na Ntawigira Boniface ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto uvuga ko hagakwiye kubaho ubukangurambaga buhoraho bwigisha abantu ibitera indwara zitandura n’uburyo umuntu yazirinda.

Yagize ati “Haracyari icyuho mu bukangurambaga kuri izi ndwara zitandura.”

Aba baturage bavuga ko impamvu ituma benshi batanazisuzumisha ishingiye mu myumvire y’uko nta muntu wajya kwivuza atarwaye.

Ibi nibyo bashingiraho bavuga ko hagakwiye kugira igikorwa mu kurushaho kumenyekanisha izi ndwara, ububi bwazo n’uko zakwirindwa.

Bati “Bagakwiye gutegura ubukangurambaga buhoraho haherewe mu mashuri, ahahurira abantu benshi n’ahandi hanyuranye kugira ngo abaturage turusheho gusobanukirwa ibyerekeye izi ndwara.”

Dr. Ntaganda Evariste, Umukozi muri Serivisi ishinzwe indwara zitandura muri RBC avuga ko indwara zitandura zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi mu baturarwanda bityo ko hakenewe gukomeza kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije kuzirinda.

Ati “Mu by’ukuri mu Rwanda hari indwara zitandukanye nyinshi zikunze kwibasira abantu. Izikunze gutwara abenshi ni indwara zifata umutima indwara, kanseri izifata ubuhumekero, indwara ya diabete n’izindi.”   

Dr. Ntaganga Evariste

Akomeza avuga ko izi ndwara cyane cyane umuvuduko w’amaraso ugira ingaruka zikomeye kuko wangiza umutima, ukangiza impyiko, ukangiza imitsi yo mu bwonko n’iyo mu maso ku buryo umuntu akurizaho kuremba biturutse ku muvuduko ukabije w’amaraso.

Dr. Ntaganda akomeza avuga ko indwara zitandura zirimo izifata umutima izifata ubuhumekero indwara ya diabete iyo zibonwe hakiri kare umuntu ashobora guhabwa imiti akabana nazo.

Impamvu zitwara ubuzima bw’abantu benshi ngo zishingiye ku kuba abenshi bazisuzumisha zaramaze kubarenga bityo zikabazahaza ndetse abandi bagakurizaho urupfu.

Ati “Nka kanseri y’inkondo y’umura iyo imaze gufata agace gato ishobora gushiririzwa ubuzima bugakomeza.”

Dr. Ntaganda atanga inama ku bantu ko bakwiriye kwihatira gukora siporo, kwisuzumisha hakiri kare kandi kenshi, gufata amafunguro asukuye ndetse kandi mu kigero gikwiye, kwirinda kunywa inzoga zikabije no kwirinda kunywa itabi kuko naryo ari intandaro yo gushyira ubuzima mu kaga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS) ritangaza ako buri mwaka abantu bangana na miliyoni 41 bahitanwa n’indwara zitandura. Ibi bikagaragaza ubukana bw’izi ndwara kuko izi mpfu zingana na 74% by’impfu zose muri rusange.

OMS itangaza kandi ko buri mwaka miliyoni 17 z’abantu bahitanwa n’izi ndwara batarageza imyaka 70 ndetse izi 80% by’izi mpfu ikaba igaragara mu bihugu bikennye, ibikiri mu nzira y’amajyambere n’ibifite ubukungu buciriritse.

OMS itangaza ako indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso ari zo zihitana abantu benshi mu bapfa bazize indwara zitandura kuko zihitana miliyoni 17.9 buri mwaka, zigakurikirwa n’indwara z’ibyorezo (miliyoni 9.3), indwara z’ubuhumekero zihitana miliyoni 4.1, na diyabete n’impyiko bihitana miliyoni 2.

OMS nayo yemeza ko kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kunywa inzoga mu buryo bubangamira ubuzima, indyo itari nziza ndetse no kwandura kw’ikirere biri mu byongera ibyago byo guhitanwa n’izi ndwara.