Abahinzi bo mu gishanga cya Cyamuhinda giherereye mu Murenge wa Muko wo muri Gicumbi, barasaba Leta kubafasha kubona imashini zo kuhira imyaka kugira ngo ubuhinzi bwabo burusheho gutera imbere.
Aba bahinzi bavuga ko igishanga bakoreramo ubuhinzi kidafite imiferege itwara amazi ndetse ko n’iyitwa ko ihari itaborohereza gushyiramo amazi kuko iri ku gice kiri hejuru ya ruhurura.
Ibi bituma iyo bakeneye kuhira bibatwara nibura iminsi 3 yo kugomera amazi.
Ni ibikorwa bemeza ko bibavuna cyane ari nayo mpamvu basaba gufashwa kubona imashini zifashishwa mu kuhira.
Ibi bigarukwaho na Ruhumuriza Theophine ugira ati “Ibi biri mubituma imyaka Yuma mugihe cy’izuba.Utumashini tuzamura amazi ,hari n’abadafite amakuru yaho twava.
Ngendahimana Cyliaque nawe yunga mu rya mugenzi aho agira ati “Njye mbona ubuyobozi buduteye ingabo mu bitugu tukabona nibura imashini nk’ebyiri byatuma tutongera kugwa mu bihombo mu gihe cy’izuba.
Uwera Parfaite Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ubuyobozi bw’akarere buzakorera abahinzi ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ati “Muri iyi myaka, akarere kacu ntikagihabwa ingengo y’imari igenewe ibikorwa byo kuhira, ariko uko abaturage bakomeza kubigaragaza, ni ikibazo twazakorera ubuvugizi kuri MINAGRI n’abatanyabikorwa badufashaga muri ibi bikorwa.”
Madamu Uwera akomeza avuga ko hashize igihe abahinzi bafashe ibikoresho byifashishwa mu kuhira ku buryo na we yemeza ko hakenewe ubuvugizi mu kureba gushaka ibindi bifite imbaraga nka moteri zishobora kubafasha no kuhira i musozi n’ibindi.
Ubuhinzi basabira kujya bwuhirwa bwiganjemo ubw’ibigori ndetse n’ibirayi bihingwa ku buso bwa hegitare 53.