SUPER MARKET

CATERING SERVICES & REST ROOM

TEL:+250 79 5927 444

Ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati y’ibipfunyikwamo ibiribwa na Kanseri

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibinyabutabire bigera kuri 200 bifitanye isano na kanseri y’ibere bikoreshwa mu gukora ibipfunyikwamo ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo ku meza bya pulasitike.  

Umuyobozi w’ubushakashatsi, Jane Muncke, akaba n’Umuyobozi mukuru mu bya siyansi muri Food Packaging Forum, ikigo kidaharanira inyungu gifite icyicaro i Zurich, mu Busuwisi, yagize ati “Hari ibimenyetso bifatika byerekana ko ibinyabutabire 76 bizwi ko bishobora gutera kanseri y’amabere biboneka mu bikoresho bipfunyikwamo ibiryo.”

Muncke yakomeje agira ati “Kwirinda ibyo binyabutabire bizwi cyangwa bicyekwa mu gutunganya no gupfunyika ibiryo ni amahirwe akomeye yo kwirinda kanseri.”

Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, mu binyabutabire biherutse kuvumburwa mubipfunyikwamo ibiryo, 40 muribyo bimaze gushyirwa mu rwego ruteza akaga gakomeye n’inzego zishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti ku isi.  

Jenny Kay, umushakashatsi mu bya Siyansi muri Silent Spring, ikigo cy’ubushakashatsi cyibanda ku isano iri hagati y’ibinyabutabire, ubuzima bw’abagore na cancer y’amabere, yagize ati, “ibyinshi muri ibi binyabutabire byamaze gufatwa nk’akaga mu buzima bw’abantu, nyamara biracyemerewe gukoreshwa mu gupfunyika ibiribwa, bityo bikimukira mu byo turya”.

Igipimo cya kanseri y’ibere ku bagore bari munsi y’imyaka 50 kiriyongera cyane, kandi abahanga bahamya ko ibi bifitanye isano cyane n’ibi binyabutabire.

Dr. Len Lichtenfeld wahoze ari umuyobozi mukuru w’ubuvuzi muri American KCancer Society, yagize ati “Umubare wa kanseri y’amara nawo uragenda wiyongera mu bana.”

Ibishobora gutera Kanseri y’ibere

Muri 2007, Silent Spring yasohoye urutonde rw’ibinyabutabire 216 bishobora gutera ibibyimba mu nyamanswa z’inyamabere -uburyo bw’ingenzi bwo kumenya uburozi nk’uko abahanga babivuga.

Uru rutonde rwavuguruwe muri Mutarama 2024, rwagaragaje ibinyabutabire 921 bishobora kuba bitera kanseri, harimo 642 bishobora gutera kwiyongera k’umusemburo wa estrogene cyangwa progesterone, ikindi kintu kizwi cyane mu gutera kanseri y’ibere.

Kay, uri mu bayoboye ubu bushakashatsi bwakozwe mu 2024, yagize ati “Kuba ibinyabutabire byinshi bishobora gutera kanseri y’ibere biba mu byo bapfunyikamo ibiribwa, ni urugero rumwe gusa rw’ibinyabutabire byinshi duhura nabyo tutabishaka buri munsi.”

Ubushakashatsi bushya bwatangajwe mu kinyamakuru Frontiers in Toxicology, bwagereranyije ibyatangajwe na Silent Springs ku binyabitabire bitera kanseri  y’ibere hamwe n’ibinyabutabire byasanzwe mu biribwa bya bantu.

Kay yagize ati “Ubushakashatsi bushya bwafashe urutonde rw’ibishobora gutera kanseri y’ibere kandi tubigereranya n’urutonde rw’ibinyabutabire byabonetse mu bipfunyika ibiribwa kugira ngo hamenyekane bimwe mu bishobora gutera kanseri y’ibere byinjira mu mafunguro y’abantu.”

Ubushakashatsi bwerekanye ikinyabutabirere nka benzine, kizwiho kuba gifitanye isano na kanseri y’ibere mu nyamaswa no mu bantu; 4,4′-Methylenebis- (2-Chloroaniline) ikinyabutabire gishobora kuba gifitanye isano na kanseri y’uruhago; 2,4-Toluenediamine, yasanzwe itera kanseri y’ibere n’izindi kanseri mu nyamaswa; na 3,3′-Dimethylbenzidine na o-Toluidine, amarangi (dyes) akoreshwa mu gusiga amabara pulasitike n’impapuro.

Mubyukuri, nubwo ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bahura n’ibi binyabutabire bituruka kuri pulasitiki zipfunyikishwa ibiribwa, ibinyabutabire 89 bikekwaho gutera kanseri biboneka mu mpapuro no mu bikarito.

Ibinyabutabire byinshi byabonetse muri ubwo bushakashatsi ni bispenol, phthalates cyangwa perfluoroalkyl na polyfluoroalkyl, bizwi ku izina rya PFAS -ibinyabutabire biteye ubwoba kuko bifitanye isano n’ibibazo byinshi by’ubuzima.