Justin Welby wahoze ari Musenyeri Mukuru wa Canterbury yatangaje ko atigeze akurikirana bihagije ibirego by’ihohoterwa ryakorewe mu Itorero Angilikani ry’u Bwongereza kubera ko ubwinshi bwabyo bwari “buhambaye cyane”.
Mu Ugushyingo 2024, Welby yabaye Musenyeri Mukuru wa mbere mu myaka irenga 1,000 weguye kubera ibirego bya ruswa n’ibibazo by’ihohoterwa mu Itorero, nyuma y’uko raporo yigenga yagaragaje ko atakurikiranye bihagije ibirego byerekeye John Smyth, umunyamategeko wari uzwiho guhohotera abana n’urubyiruko.
Mu kiganiro cye cya mbere kuva yahagarika inshingano zo kuba Musenyeri wa Canterbury muri Mutarama 2025, Welby w’imyaka 68 yabwiye umunyamakuru wa BBC, Laura Kuenssberg, ko uburemere bw’iki kibazo bwari “impamvu – ariko atari urwitwazo” rwo kuba atarakomeje gushishikazwa n’ibi birego nyuma yo gutangira kuyobora Itorero muri 2013.
Yagize ati “Buri munsi habonekaga ibindi birego bishya byari byarahishwe cyangwa bitakurikiranwe uko bikwiye, kandi iki cyari ikindi kirego – ndabyemera, narinzi Smyth, ariko byari bikabije cyane mu byumweru bya mbere. Byari byinshi cyane, umuntu yabaga agerageza guhitamo ibyihutirwa – ariko numva ko kuvuga ibi bishobora gusa nko kwiregura. Ukuri ni uko nabyitwayemo nabi. Nta rundi rwitwazo ruriho.”
Umwe mu bahohotewe na Smyth, uzwi ku izina rya Graham, wagejeje ikirego cye kuri Welby muri 2013, yabwiye BBC ati: “Musenyeri avuga ko yari ahuze cyane. Nta muntu ugomba kuba ahuze ku buryo adashobora gukemura ikibazo cy’umutekano w’abana. Nta na rimwe yigeze asobanura impamvu atabonye ibimenyetso simusiga by’iri hohoterwa ribi cyane.”
Ibyagaragajwe na raporo yigenga
Raporo yitwa Makin Review, yakozwe n’impuguke mu by’umutekano w’abana Keith Makin, yagaragaje ko ihohoterwa rya Smyth ryagize ingaruka mbi ku bana barenga 100 mu Bwongereza no muri Afurika, kandi ko ryahishwe mu Itorero ry’u Bwongereza mu gihe kirekire.
Smyth, wari umunyamategeko akaba n’umwe mu bayobozi b’umuryango w’Abakristo, ashinjwa kuba yarakubitaga abasore benshi mu rugo rwe ruherereye i Winchester, Hampshire, no mu nkambi z’abakirisitu mu myaka ya 1970 na 1980.
Abamushinja bavuga ko yabakoreraga ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku gitsina, ku mitekerereze no ku myemerere, aho bivugwa ko yakubise abasore umunani inkoni 14,000. Nyuma yaho, yimukiye muri Afurika, aho yakomeje ibikorwa bye by’ubugome.
Byageze muri 2013, Itorero ry’u Bwongereza “ryari rizi, ku rwego rwo hejuru” ibyerekeye ibi byaha bya Smyth – harimo na Welby wari umaze umwaka afashe inshingano nk’Umuyobozi Mukuru, nk’uko raporo ibigaragaza.
Iyo raporo yongeyeho ko Welby “yagombaga kandi yashoboraga” gutangaza ibi birego ku nzego z’ubutabera igihe yabisomerwaga muri 2013, bityo Smyth akaba yarashoboraga gukurikiranwa hakiri kare.
Smyth yapfuye afite imyaka 77 muri Cape Town muri 2018 ataraburanishwa.
Welby yemeye amakosa ye

Raporo yanzuye ko Welby, nk’umuyobozi w’Itorero, atigeze agira ubushishozi buhagije mu gukurikirana ibi birego igihe yabimenyeshwaga muri 2013, kandi ko bidashoboka ko atari abizi mbere y’icyo gihe. Gusa we ahora ahakana ko yari afite amakuru y’iri hohoterwa mbere ya 2013.
Mu gihe gishize, Welby yari yanze kwegura kubera uko yakiriye iki kibazo, ndetse ubwo raporo ‘Makin Review’ yasohokaga mu Ugushyingo 2024, yavuze ko atabona impamvu yo kwegura.
Ariko hashize iminsi mike, yasohoye itangazo avuga ko agomba “kwemera inshingano ze bwite n’iz’itorero” mu guhangana n’iki kibazo.
Icyo gihe, yatangaje ko yeguye ndetse ko ababaye cyane hamwe n’ababahotewe hamwe n’abarokotse iryo hohoterwa.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Welby yavuze ko afite impungenge ku gitutu gikomeye cy’imyanzuro itangwa vuba ku bantu bari mu buyobozi.
Ati “Hari ihutiraho mu gufata imyanzuro – ibintu byatangiye imyaka irenga 50 ishize – abantu batacyizera ibigo binini. Ariko rimwe na rimwe, dukeneye ibigo bikomeye kugira ngo bibungabunge imiterere y’imibereho yacu.”
Yongeyeho ati: “Ndavuga ibi bitajyanye gusa n’ibibazo by’umutekano w’abana, ahubwo mbona ko habuze imbabazi muri rusange; ntidufata abayobozi bacu nk’abantu basanzwe. Tubifuzaho kuba indashyikirwa. Ariko niba ushaka abayobozi b’indashyikirwa, nta n’umwe uzaboneka.”
Ku ruhande rw’Itorero ry’u Bwongereza, ryatangaje ko ritagomba kugira icyo ritangaza mbere y’uko ikiganiro cyose gitangazwa ku Cyumweru.
