Umubare w’abapfuye bitewe n’umutingito ukomeye wa 7.7 wibasiye Myanmar wageze ku bantu barenga 1,000 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo gukura imibiri myinshi mu bisigazwa by’inzu zasenywe n’uyu mutingito wibasiye Myanmar ejo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025.
Leta iyobowe n’igisirikare muri Myanmar yatangaje ko abantu 1,002 bamaze kumenyekana ko bapfuye, abandi 2,376 bakomeretse, mu gihe 30 bagishakishwa.
Iryo tangazo rigaragaza ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera kuko hakomeje gukusanywa amakuru y’inyongera.

Uyu mutingito wa 7.7 wakurikiwe n’indi mitingito yari ifite magnitude ya 6.4, wateje isenyuka ry’inzu nyinshi, wangiza imihanda, usenya ibiraro n’ibindi.
Mu murwa mukuru Naypyidaw, abashinzwe ubutabazi bari mu mirimo yo gusana imihanda yangiritse kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe umuriro w’amashanyarazi, itumanaho rya telefoni n’iry’Internet byo bitari byasubizwaho.
Mu gihugu cya Thailand gihana imbibi na Myanmar, uwo mutingito wumvikanye mu murwa mukuru Bangkok ndetse no mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubuyobozi bwa Bangkok bwatangaje ko abantu batandatu bamaze kumenyekana ko bapfuye, 26 bagakomereka, naho 47 bakaba baburiwe irengero.

Nubwo muri Bangkok umutingito utamenyerewe, muri Myanmar birasanzwe bitewe n’uko iki gihugu kiri ku murongo wa Sagaing Fault.
Brian Baptie, umuhanga mu by’imitingito, yavuze ko igice cya kilometero 200 cy’uyu murongo cyasandaye mu gihe cy’iminota irenga umwe, bitera ihungabana rikomeye cyane. Yagize ati: “Iyo umutingito ukomeye wibasiye ahantu hatuwe n’abantu benshi batuye mu nyubako zidafite ubushobozi bwo kwihanganira imitingito, ingaruka ziba mbi cyane.”
Igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Myanmar muri Gashyantare 2021, gikomeje intambara n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi. Nubwo habaye umutingito, igisirikare cyakomeje ibitero, aho cyagabye ibisasu mu majyaruguru ya Kayin (Karenni) no mu majyepfo ya Shan, ibice bihana imbibi na Mandalay.
Ibihugu bitandukanye bikomeje kohereza ubutabazi bwo gufasha abari mu kaga kubera uyu mutingito.
U Bushinwa n’u Burusiya, ari byo bicuruza intwaro nyinshi ku gisirikare cya Myanmar, biri mu bya mbere byohereje ubutabazi.
Ubushinwa bwatangaje ko bwohereje abashinzwe ubutabazi 135 n’ibikoresho by’ubutabazi bifite agaciro ka miliyoni $13.8.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwatangaje ko bwageneye Myanmar abashinzwe ubutabazi 120.
U Buhinde nabwo bwatangaje ko bwohereje itsinda ry’abashakashatsi n’abaganga, mu gihe Maleziya yatangaje ko izohereza abashinzwe ubutabazi 50 ku cyumweru.
Korea y’Epfo yatanze ubufasha bw’amadolari miliyoni ebyiri, naho Umuryango w’Abibumbye (ONU) watanze miliyoni eshanu z’amadolari zo gutangiza ibikorwa by’ubutabazi.
Mu gihe hategerejwe ibindi bikorwa by’ubutabazi, abasesenguzi bakomeje kugaragaza impungenge ko ingaruka z’uyu mutingito zizaba mbi cyane, ugereranyije n’ibibazo igihugu cyari gisanganywe.
