Mu 1973, umubyeyi wa Freddy Mutanguha yari umusore witegura gushaka, ariko umushinga wo kubaka urugo wari ubangamiwe n’umutekano muke waturukaga ku ivangura.
Icyo gihe, uwari ugiye kuba umubyeyi we yakubitiwe kandi ameneshwa mu mvururu zatewe n’abanyeshuri babahezanguni b’abahutu, maze ararorongotana we na bagenzi be bahungira i Burundi.
Icyo gihe uwo biteguraga gushakana na we yashatse uburyo yamusanga i Burundi, abigeraho anyuze muri Zaire y’icyo gihe, rukaba ari urugendo rwamutwaye imyaka ibiri.
Baje gushakana mu 1976, babyara umwana bamwita Freddy Mutanguha, ariko hashize igihe gito, se yitaba Imana azize impanuka, asiga umubyeyi atwite umwana wa kabiri, mushiki wa Mutanguha.
Ubuzima bwagoye umubyeyi wari usigaranye Mutanguha na mushiki we waje kuvuka, maze biyemeza kugaruka mu Rwanda n’ubwo hatari hameze neza.
Mutanguha agira ati “Mama bahoraga bamubaza bati ese inyenzi wasize i Burundi ziraho, bakamufata nabi, bakamutoteza cyane. Yaje kongera gushakana n’umugabo nawe wari warabuze umugore we.”
Uwo mugabo washakanye na nyina wa Mutanguha nawe yari afite abana batatu kuko nawe yari yarapfushije umugore, ari naho Mutangana yasubiye mu ishuri.
Agira ati “Aha ni ho namenyeye ubwoko, aho baduhagurutsaga. Urubyiruko twigishijwe ubugome, no mu mashuri ndetse no muri za mitingi zaje gutangirwa n’amashyaka kuva mu 1991.”
Mu 1994, bavuze ko indege ya Habyarimana yahanuwe, umuryango we wumvise ko ibintu bigiye kuba bibi ku Batutsi, maze bakora inama, batuma Mutanguha kujya kureba uko ibibazo byari bimeze hanze, asanga ko hari abaturanyi bashakaga gushakisha inzira ibaganisha kuri Komini Mabanza, Kibuye y’icyo gihe.
Mu kugaruka mu rugo gutanga amakuru, Mutanguha yasanze huzuye interahamwe zifite ibisongo bimeze nk’imihembezo, icyo gihe zari zimaze kwica umututsi wa mbere muri ako gace witwa Rwandekwe.
Ubwo rero, ngo zari zije kwaka amafaranga ababyeyi ba Mutanguha, ngo babareke be kubica.
Mutanguha agira ati “Nabwiye mama amakuru nabonye hanze, arambwira ati twebwe ntituri bubone uko tugenda, ahubwo turebe aho twihisha. Jyewe bagiye kumpisha ku muturanyi wacu witwaga Kankindi, maze buri mugoroba mama akajya aza kundeba akampumuriza.”
Nyamara, hagati mu kwezi kwa Mata 1994, nyina wa Mutanguha ngo yaje kumureba noneho yahindutse, bigaragara ko atishimye.
Agira ati “Mama yaje kundeba yahindutse anzanira amatunda yeze ku rugo rw’iwacu. Andeba mu maso ati “Mwana wanjye nurokoka uzabe umugabo, hashize akanya arahaguruka aragenda ati ngiye kureba abandi.”
Mutanguha wari ufite imyaka 18 icyo gihe, yibuka neza ibyabaye aho agira ati “Kuwa 14 Mata, interahamwe Bagirishya Ignace ubu wibereye mu Bufaransa, yaje iwabo wa Mutanguha mu gihe cya saa tanu z’amanywa, maze abwira interahamwe yari ayoboye ati “muze mukureho imyanda.” Interahamwe zaje zifite imihembezo, ziraza ziraduhiga, maze nanjye ubwanjye ziramvumbura, zitujyana mu gahinga.”
Mu gihe bicaga abo bakusanyije, umuntu umwe ngo yateye hejuru agira ati Doroteya (nyina wa Mutanguha) yahungiye i Burundi, aba bana babiri yazanye ni Abarundi ntimubice.
Aho niho Mutanguha yashoboye gukira uwo munsi hamwe na mushiki we, ariko abavandimwe babo bandi ngo babataye mu cyobo ari bazima, bamaze kubakomeretsa babarundaho amabuye.
Agira ati “Ababyeyi bacu bo bahaye interahamwe amafaranga ngo zemere kubicisha amasasu, ariko ziranga zibicisha amahiri. Jye na mushiki wanjye twerekeje ku rutare rwa Ndaba, ahari umugabo wari warashatse umuvandimwe wa mama utarahigwaga, aratwakira, ariko hagahora haza ibitero bije kudushaka, bakaduhisha.”
Uyu muryango ngo wageze aho urananirwa, maze urabasezera. Gusa, umugabo wa nyirasenge yabahaye indangamuntu ye yarimo amazina abiri y’abana be, umuhungu n’umukobwa.
Agira ati “Icyo gihe nahinduye amazina nitwa amazina y’umuhungu we, na mushiki wanjye yitwa ay’umukobwa we. Hari aho byadufashaga, ariko ahandi bakavuga ngo ni amayeri y’Abatutsi.”
Mutanguha na mushiki we barakomeje bagenda bihishahisha baza kugera i Kaduha, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, maze bihisha mu mpunzi zari mu ishuri ryisumbuye rya EAV Kaduha, ariko kuko hari muri Zone Tricquoise, hari n’impunzi zaturutse za Byumba.
Mutanguha yibuka ko harimo n’abanyeshuri baturutse iyo za Byumba bari bafite ubugome bwinshi, nabo bahise batangira kwica Abatutsi.
Ibintu byaje kuba bibi ubwo umwana wavukaga hamwe na Mutanguha yazaga muri iryo shuri gushaka igikapu cye, maze akamuhamagara mu mazina nyayo, atari ayo yari yarihimbye kugira ngo ajyanishe n’indangamuntu mpimbano.
Agira ati “Abantu barampindukiranye barandeba ndavuga nti ibyanjye birandangiranye.”
Uku niko yacunze izo mpunzi ku jisho, maze aracika, yambuka uruzi rwa Rukarara, afata hakurya, aho yumvaga ko ngo Inkotanyi zari zarageze.
Yagize ati “Nageze hakurya mbona abasore babiri ngenda mbasanga. Ijambo rya mbere rimpumuriza naryumvise uyu munsi, bati “ubu ntugipfuye.”
Bamubajije aho ashaka kwerekera, ababwira ko agiye i Kigali, maze bamutegera imodoka ya Croix Rouge imugeza muri Gare yo mu mujyi I Kigali.
Icyo gihe rero ageze i Kigali, yakomereje i Gikondo SEGEM ahari hatuye se wabo, ariko ahageze yicwa n’agahinda.
Agira ati “Naragiye nsanga barabishe, nsanganirwa n’amatongo, ndara aho. Aha ni ho natangiye gutekereza ku buzima, ariko ntekereza cyane kuri mushiki wanjye, wasigaye mu mpunzi. Naje kugaruka muri Gare yo mu mujyi, ngira amahirwe akomeye mpura n’uwahoze ari umushumba wahoze iwacu, arambwira ati hari abahungu b’i Mushubati barokotse. Twarahuye mbabwira amateka y’i Mushubati uko yagenze, Naje guhura na data wacu wari waravuye i Burundi, turabana, maze angeza ku musirikare wamfashije kujya gushaka mushiki wanjye mu mpunzi, turamuzana mu buryo bw’ibitangaza.”
Yashoje ubuhamya bwe agira ari “Ndabashimiye perezida Paul Kagame hamwe n’Inkotanyi zaduhaye kubaho tubaho. Nasubiye mu ishuri, cyari igihe twari twihebeshejwe n’ubupfubyi ndetse n’ubukene.”
Ariko yongeraho ati “Leta yashyizeho FARG iduha ibyangombwa twari dukeneye. Umusingi Leta yaduhaye, ni igihango tutazatezukaho. Icyo gihe ntitwambaraga ngo tuberwe, ariko ubu turambara tukaberwa. Ubu nanjye ndi umugabo, narashatse, mfite abana batanu.”
Uyu munsi, Freddy Mutanguha ni umuyobozi wa AEGIS Trust mu Rwanda, ikaba ari yo ishinzwe kubungabunga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Indi nkuru wasoma: Uruhare rw’u Bubiligi mu mateka mabi y’u Rwanda
