Musanze: Umugabo n’umugore bacyekwaho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, ku bufatanye n’izindi nzego, yafashe umugabo n’umugore batuye mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Muri icyo gikorwa kandi, hanamenwe litiro 3,360 z’ikinyobwa cyitwa butunda, nyuma yo gusanga gishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibinyobwa bishobora guteza ibibazo ku babinywa. Polisi n’izindi nzego zafatanyije muri ibi bikorwa bibukije abaturage uruhare bafite mu gutanga amakuru no gufatanya mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’imiryango.

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda ibyo binyobwa no gutanga amakuru ku babikora kugira ngo babiryozwe, aho gukomeza kwangiza ubuzima bw’abaturage n’imibereho y’umuryango nyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko batazihanganira umuntu wese ukora, utunda cyangwa ucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Turashima inzego n’abaturage badufasha muri ibi bikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Turaburira ababikora, ababicuruza n’ababinywa ko nibatabireka, ingaruka zizabageraho mu gihe gito.”

Yakomeje avuga ko amakuru atangwa n’abaturage ari yo afasha mu guta muri yombi ababikora.

Ati: “Amakuru y’ababikora aratugeraho, ni yo mpamvu bafatwa. N’utarafatwa yumve ko ejo azafatwa, bityo areke ibi bikorwa mbere y’uko afatwa.”

Abo bombi bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Polisi igaragaza ko kuva muri Werurwe 2026 mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa mu ruhame litiro zisaga ibihumbi 150 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ibyo binyobwa bihabwa amazina atandukanye bitewe n’aho bikorerwa cyangwa ingaruka bigira ku babinywa, harimo Muriture, Kunjakunja, Nzoga ejo, Yewe muntu, Muhenyina n’andi.