Ku wa Gatanu, tariki 8 Gicurasi 2026, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’isengesho rigufi, kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 12000 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma ibiganiro, ubuhamya n’izindi gahunda bikomereza ku cyicaro gikuru cya ICK.



Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye ICK ku bwo gutegura iki gikorwa cyo kwibuka, avuga ko gifasha mu gufata mu mugongo ababuze ababo muri Jenoside no gukomeza urugendo rwo gusana imitima y’abanyarwanda.
Meya Kayitare yasabye urubyiruko rwiga muri ICK kuba ku isonga mu kurwanya ibikorwa byose bibiba amacakubiri, cyane cyane ibinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Mujye mutera intambwe mwegere bagenzi banyu muzi batannye, bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nkana, cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga; mubigishe kandi munabakebure kugira ngo bahinduke.”
Yakomeje yibutsa ko kwibuka bikwiye kubera abanyarwanda umwanya wo kwigira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo, aho kuba intandaro yo kwiheba.
Ati: “Nk’abanyarwanda dukwiye kuzirikana abacu, ariko ntiduheranwe n’amateka mabi. Ahubwo dukwiye kuyigiraho twubaka ejo hazaza heza hazira amacakubiri, duharanira ubumwe n’ubwiyunge.”
Ibi kandi byanagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, nawe wunze mu rya Meya avuga ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside, urubyiruko rukwiye gukomeza kwiga amateka no kuyakuramo amasomo azarufasha kubaka igihugu kimakaje ubumwe n’ubudaheranwa.

Yagize ati: “Banyeshuri bacu dukunda, ejo hazaza h’igihugu cyacu hari mu biganza byanyu. Mufite rero inshingano zo kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, ubutabera n’agaciro ka muntu. Mwige amateka y’igihugu cyacu, muyasesengure nta marangamutima, kandi muyavomemo amasomo yo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, murwanya urwango n’ivangura iryo ari ryo ryose aho biva bikagera.”
Padiri Prof. Dushimimana kandi yasabye abagize umuryango mugari wa ICK kurangwa n’ubumuntu no guharanira ko ikigo cyabo gikomeza kuba ahantu amateka avugirwa mu kuri kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Bwana Shyaka Gaspard wari waje ahagarariye umuryango Ibuka, yavuze ko igihugu kitazigera cyibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko buri munyarwanda wese akwiye gufata igikorwa cyo kwibuka nk’inshingano yo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ku ruhande rw’abanyeshuri, Kanangire Pierre ubahagariye, yabwiye ICK News ko inama bahawe bazakiriye neza kandi ko biteguye kuzikurikiza.
Ati: “Igikorwa cyo kwibuka ni umwanya mwiza wo gusubiza agaciro Abatutsi bakambuwe muri Jenoside, natwe rero turiteguye kwima amatwi abavuga nabi amateka y’u Rwanda.”

Iki gikorwa cyasojwe n’ubutumwa bw’icyizere ko binyuze mu burezi n’uburere bifite intego, u Rwanda ruzakomeza kubakwa n’urubyiruko ruzira urwango, ahubwo rurangwa n’ubumuntu no kwigira ku mateka.
Igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa ICK gitegurwa n’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi rifatanyije n’umuryango IBUKA ndetse n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biga muri ICK (AERG/ICK).






Amafoto: Uwamahoro Denyse
