Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yasabye urubyiruko rwo muri aka karere kuba ibisubizo bya bimwe mu bibazo bitandukanye byugarije sosiyete babamo.
Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’urubyiruko ruhagarariye abandi rwaturutse mu mirenge igize Akarere ka Muhanga ndetse n’abakozi bashinzwe uburezi muri aka karere ku wa 15 Ukuboza 2025.
Iyi nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Nyamabuye, yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’akarere.
Mu ijambo rye, Meya Kayitare yasabye urubyiruko ruhagarariye abandi kwishakamo ibisubizo, gukora neza inshingano bahawe no kuba icyitegererezo cyiza ku bandi.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga
Yagize ati: “Nk’urubyiriko ruhagarariye abandi, mugomba gushishikarira kwishakamo ibisubizo, kunoza neza inshingano mwahawe n’abagenzi banyu, kuba bandebereho mwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi, ubusambanyi, ubujura n’ibindi byashyira ubuzima bwanyu mu kaga.”
Yakomeje avuga ko mu bihumbi bigororerwa mu bigo bitandukanye by’umwihariko mu igororero rya Muhanga, abenshi muri bo ari urubyiriko kandi ko “ibyo bidakwiye.”
Kayitare yagaragaje ko afitiye ikizere urubyiruko ruyoboye urundi, avuga ko icyo kizere bagiriwe na bagenzi babo ari umwenda babagiyemo wo kugira aho babavana naho babageza, ariyo mpanvu bagomba kujya babahuza n’amahirwe atandukanye y’imirimo itandukanye iboneka mu mirenge babarizwamo.
Yasabye Abakozi bashinzwe Uburezi mu mirenge kwita cyane ku rubyiruko kuko kurwirengagiza arukwangiza ejo hazaza h’igihugu.
Ati: ” Twaba twerekera he tuteretse aba bana inzira nziza banyuramo bahindura ubuzima bwabo n’abo bayoboye? Ntaho, ubwo rero ni ahacu ho kubitaho. Kubitaho ni itegeko, tugomba kumenya ibyo bakora, uko babikora n’aho babikorera, tukabagira inama tudahaye akazi ibigo ngororamuco n’amagororero.”
Bamwe mubahagarariye urubyiriko bagaragaje ko nk’uko intero yabo ibivuga ko ‘urubyiriko ari imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba’, banongeraho ko nk’Imbangukiramihigo z’Akarere ka Muhanga bagomba gukora byinshi byiza kandi vuba binyuze mu kwita kuri bagenzi babo babagiriye ikizere bakabatora, kuko bababonagamo ubushobozi.
Mukeshimana Onesphore, ushinzwe itangazamakuru mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka Muhanga, yatanze urugero rw’ibikorwa byiza byagezweho n’urubyiruko agira ati:
“Twashinze itsinda ry’urubyiruko rikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, rikanizigama. Rigizwe n’abanyamuryango 34, kandi ryamaze kugera ku bwizigame burenga 400,000 Frw. Aya mafaranga akoreshwa mu kugurizanya hagati y’abanyamuryango, aho 90% ari igitsina gore. Ahazaza h’iri tsinda ni heza, kuko buri munyamuryango azabasha kwikemurira ibibazo bye atagize uwo ategereza.”
Akarere ka Muhanga ni kamwe mu tugize intara y’Amajyepfo gafite imirenge 12 utugari 63 n’imidugudu 331. 67% by’abatuye aka karere ni urubyiruko.


