Bamwe mu bakobwa batewe inda bakiri bato bo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Mushishiro bavuga ko nyuma y’ibibazo bahura nabyo byo kwangwa n’imiryango n’ibindi nka byo byo gutereranwa na sosiyete, bashoboye kwishakamo ibisubizo ku bufatanye n’ Umuryango Humuriza Tamar.
Ku bufatanye nUmuryango Humuriza Tamar, aba bakobwa ubu bivanye mu bwigunge bishakamo ibisubizo binyuze mu bikorwa bakora bya buri munsi birimo gukora amasabune asukika n’akomeye, kudoda ibikoresho byambwikwa abana bizwi nka pampa, ndetse n’ibikoreshwa n’abakobwa mu kwezi kw’abakobwa bizwi nka Kotegisi.
Basobanura ko ibi babikora ku nkunga y’Umuryango Humuriza Tamar mu rwego rwo kubafasha kwishakamo ibisubizo nyuma y’ibibazo bitandukanye baba baranyuzemo bitewe no gutwara inda bakiri bato.
Yankurije Cresance ufashwa n’uyu Muryango avuga ko bamwe mu bakobwa batwara inda bikabaviramo ibibazo bitandukanye birimo gucibwa n’imiryango, bikabaviramo no kubura bimwe mu bikoresho nkenerwa bya buri munsi ku buryo usanga ubuzima bwabaye bubi.

Yankurije akomeza avuga ko nyuma yo kunyura muri ibyo byose, babashije kwivana muri ibyo bibazo hamwe na Humuriza Tamar. Ati “Uyu mushinga rero watumye twumva ko dushoboye utuvana muri bwa bwigunge, uratuganiriza ubu tubasha gukora isabune, amavuta yo kwisiga, kotegisi na pampa ku buryo twebwe n’abana bacu ubuzima bwagarutse. Ubu urwego tugezeho rurashimishije kuko twavuye mu bwigunge.”
Rev. Albertine Nyiraneza uyobora Umuryango Humuriza Tamar avuga ko intego yari afite atekereza uyu muryango ari izigaruka ku kugira uruhare mu guhumuriza no kugarurira icyizere no kwishakamo ibisubizo.

Ati “Nasomye inkuru yo muri Bibiliya y’Umukobwa Tamar wahohotewe, uyu mukobwa amaze guhohoterwa umuryango mugari warahagurutse baramwamagana ahinduka igicibwa kandi ahohoterwa ntawamutabaye. Ibi mbihuza rero n’icyorezo cyadutse cy’abana baterwa inda bakiri bato imiryango ikabirukana, ikabatererana, uburyo muri sosiyete bafatwa, […] noneho mpita ntekereza kuri uyu muryango mbona ko bakeneye guhumurizwa.”
Akomeza avuga ko babahurije hamwe barabigisha babafasha kwigarura icyizere.
Ati “twarabazanye turabigisha tubumvisha ko Imana ikibakunda nabo bakiri abana babasha kwigarurira icyizere, igikorwa cya mbere ni ukubahumuriza twarangiza tukanabafasha mu buryo bufatika bakabasha kwishakamo ibisubizo.”
Rev. Nyiraneza avuga ko nyuma yo gukorana n’aba bakobwa habayeho impinduka zirimo kugaruka mu buzima busanzwe. Ati “Ubu nta mukobwa urongera gutwara inda, tumaze gushyingiramo bane kandi ubu babanye neza n’imiryango yabo kuko n’imiryango turayegera. Ndetse by’umwihariko babasha kwishakira amafaranga twabigishije kudoda ibintu bitandukanye kandi bikenewe ku isoko bigatuma babasha kwiyumva muri sosiyete.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) itangaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 aribo batewe inda imburagihe mu Rwanda, yongera gusaba ababyeyi kuba inshuti z’abana kandi bakirinda guhishira ababasambanya.



