Mu gihe Ahazaza Independent School yizihiza imyaka 20 imaze itanga uburezi bufite ireme, ababyeyi bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye bayihitamo ari gahunda zayo z’uburezi mpuzamahanga n’umusaruro ugaragara mu mitsindire n’iterambere ry’abana babo.
Mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye mu Karere ka Muhanga ku icyicaro cy’ishuri kuri uyu wa 28 Kamena 2026, ababyeyi bagaragaje ko iri shuri ryabafashije guha abana babo amahirwe yo guhatanira ejo hazaza ku rwego mpuzamahanga.
Umwe muri bo witwa Niyonzima Emmanuel, yavuze ko inshingano z’ababyeyi zitagarukira ku kugaburira no kwambika abana gusa, ahubwo ko zikubiyemo no kubashakira uburezi bwiza bubategurira ejo hazaza.

Niyonzima Emmanuel, umubyeyi urerera mu Ahazaza Independent School
Yagize ati “Twahisemo Ahazaza Independent School kubera ireme ry’uburezi itanga. Nishimira ko umwana wanjye ubu ashobora kuvuga neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.”
Akomeza agira ati: “Aracyafite urugendo rurerure rw’amasomo, ariko nizeye ko yubakiwe umusingi ukomeye uzamufasha mu buzima bwe bw’ejo hazaza. Nishimiye cyane icyemezo nafashe cyo kumuzana muri irishuri.”
Abandi babyeyi na bo bagaragaje ko gahunda mpuzamahanga z’iri shuri, zirimo kwigisha mu ndimi nyinshi no gutegura abanyeshuri ku masomo mpuzamahanga, ari byo byatumye baryizera.
Mu ijambo rye, Visi Perezida w’Umuryango Ahazaza , Jean Baptiste Hategekimana, yabanje guha icyubahiro uwashinze iri shuri, Raina Luff, witabye Imana mu myaka ibiri ishize.
Yavuze ko Raina Luff yasize umurage ukomeye wo kubaka uburezi bufasha abana b’u Rwanda guhatana ku rwego mpuzamahanga.
Ati “umuryango utegamiye kuri Leta ukaba n’ishuri ry’Ahazaza wemerewe gukorera mu Rwanda kuwa 29 Werurwe 2006, uyobowe na Raina Luff, arinabwo hatangijwe Ahazaza Independent School hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme.”

Jean Baptiste Hategekimana, Visi Perezida w’Umuryango Ahazaza
Yakomeje agira ati: “Yashimangiye ko intego y’uwashinze iri shuri yari ugutoza abana kuba abaturage bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo kwiga no gukorera aho ari ho hose ku isi.
Umuhuzabikorwa w’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, Nsengiyaremye Christophe, yashimiye uruhare rw’amashuri yigenga nka Ahazaza mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Nsengiyaremye Christophe, Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Ntara y’Amajyepfo
Ati “Turasaba ababyeyi gukomeza gushyigikira imyigire y’abana babo bababonera ibikoresho nkenerwa birimo amakayi, ibitabo n’ibindi byose bibafasha kwiga neza.”
Yongeyeho ati “Amashuri agomba guhora yiteguye kwakira abanyeshuri bose no kubaha uburezi bufite ireme bukurikiza integanyanyigisho y’igihugu. Kugira ishuri ry’indashyikirwa bisaba abayobozi bafite icyerekezo, abarimu bafite ubushobozi n’ubufatanye busesuye bw’ababyeyi.”
Mu myaka 20 ishize, Ahazaza Independent School yavuye ku ishuri rito rifite icyumba kimwe gusa igera ku byumba by’amashuri 25, abanyeshuri 617, abarimu 41 n’abandi bakozi 11, bose hamwe bakaba 52.
Iri shuri kandi rifite intego yo gukomeza gutanga uburezi bufite ireme kandi bikava mu mashuri abanza gusa bikanagera mu mashuri yisumbuye, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi waryo Hamenyimana François
Ati “Twiteguye gukomeza kwagaru ikigo, tukazana n’ishuri ryisumbuye kandi rikazakomereza muri porogaramu ya Cambrigde.”

Hamenyimana François, umuyobozi wa Ahazaza Independent School




