Minisitiri Ndabamenye yavuze ko imiyoborere myiza ari inkingi y’ingenzi mu guhindura imikorere y’urwego rw’ibiribwa muri Afurika

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko Afurika ifite amahirwe yo kubaka urwego rw’ibiribwa rutuma nta mwana usonza, abahinzi bakabona inyungu zibahesha imibereho myiza ndetse rukabasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ariko ashimangira ko ibi bizagerwaho binyuze mu miyoborere myiza kandi ikora neza.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Nama ya Afurika yiga ku mikorere y’urwego rw’ibiribwa, iri kubera i Kigali, Dr. Ndabamenye yavuze ko uyu mugabane udakwiye gutegereza ko impinduka zizikora ubwazo.

Yagize ati “Afurika dushaka irashoboka, ariko ntabwo izabaho ku bw’amahirwe.”

Yakomeje avuga ko guhindura imikorere y’urwego rw’ibiribwa bizasaba imiyoborere myiza, ubuyobozi bwiza, ishoramari, guhanga udushya, ubufatanye ndetse no gushyira mu bikorwa ibyemezo bifatwa.

Yagize ati: “Bizagerwaho binyuze mu miyoborere myiza, ubuyobozi, ishoramari, guhanga udushya, ubufatanye no gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare muri uru rugendo rwo guhindura urwego rw’ibiribwa muri Afurika, anahamagarira abitabiriye iyi nama gukomeza gushora imari muri uru rwego.

Yashimangiye cyane ko imiyoborere ikomeye kandi ikora neza ari yo shingiro ryo guhindura imikorere y’urwego rw’ibiribwa.

Yagize ati: “Turacyemera ko imiyoborere ikomeye kandi ikora neza ari yo nkingi y’ingenzi yo guhindura urwego rw’ibiribwa.”

Yasobanuye ko imiyoborere myiza ifasha gushyiraho umurongo mwiza wa politiki, guhuza inzego zitandukanye, kubazwa inshingano ndetse no gushyiraho uburyo bwiza bufasha inzego zose zigize urwego rw’ibiribwa gukorera ku ntego imwe.

Dr Ndabamenye yabasabye kugira ubushake bwo kubaka inzego zikomeye z’imiyoborere mu rwego rw’ibiribwa.

Yagize ati: “Nta miyoborere myiza kandi ihamye, intego zacu zizakomeza kuba amasezerano gusa.”

Yakomeje avuga ko iyo imiyoborere ihamye, ibyerekezo bishobora guhinduka ibikorwa, ishoramari rigatanga umusaruro, ndetse impinduka Afurika yifuza zikaba impamo.

Minisitiri Ndabamenye yavuze kandi ko abatuye Afurika bakwiye guharanira kubaka ibihugu bifite ibiribwa bihagije, guhanga amahirwe n’imirimo myiza, no gutegura ibisekuru bizaza kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Reka tugaburire ibihugu byacu, duhanga amahirwe n’imirimo myiza ku baturage bacu, kandi twubake ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo ku bisekuru bizaza.”

Dr Ndabamenye yavuze ko Afurika idafite ikibazo cyo kubura ibitekerezo, guhanga udushya cyangwa amahirwe, ahubwo ko hakenewe kuva mu biganiro hagashyirwa mu bikorwa ibyemezo bifatwa.

Yagize ati: “Igikenewe ubu ni ukuva mu biganiro tukajya mu ishyirwa mu bikorwa, tukava ku mihigo tukagera ku ishoramari rigirira akamaro abahinzi, ibigo by’ubucuruzi, abaturage n’ubukungu bwacu.”

Nubwo Afurika ikomeje guhura n’ibibazo birimo ibura ry’ibiribwa, imirire mibi, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ndetse n’ishoramari ridahagije, Minisitiri Ndabamenye yavuze ko uyu mugabane ufite ubushobozi bwo kubitsinda.

Yibukije kandi ko ibyemezo n’imihigo bifatiwe i Kigali bigomba kuva mu magambo bikajya mu bikorwa hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama y’uyu mwaka ifite umwihariko kuko hizihizwa imyaka 20 Africa Food Systems Forum imaze, aho Minisitiri Ndabamenye yavuze ko iyi myaka atari umwanya wo kwishimira gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gusuzuma ibyagezweho ndetse no kureba ibyo Afurika igomba gukora mu buryo butandukanye mu myaka iri imbere.

Iyi nama, ihuriJe hamwe abarenga 5.000 baturutse mu bihugu birenga 50, baturutse hirya no hino.