Kuri uyu mbere taliki 13 Mutarama 2025 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bayobozi batangije ku mugaragaro urugerero rw’ibikorwa rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa isoko rito rigezweho rizafasha abaturage kugira ihahiro hafi yabo mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda nka kimwe mu bikorwa byahizwe n’intore zatangiye urugerero zizakora mu gihe cy’ukwezi n’Igice zizamara ku rugerero.

Mu butumwa bwe, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu avuga ko ababyeyi bakwiye kumva neza gahunda y’urugerero kuko atari byiza ko umwana yirirwa imbere ya televiziyo cyangwa imbuga nkoranyambaga.
Ati: “Iyi gahunda y’Urugerero iyo ababyeyi bayumvise banayumvisha abana. Nta mubyeyi wagakwiye kwishimira kubona umwana we yirirwa imbere ya televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zitari nziza. Iyo bagiye ku rugerero rero, bibafasha kubona ubundi bumenyi kandi bikanabarinda ibishobora kubayobya bavana muri izo mbuga nkoranyambaga kandi bagatozwa indangagaciro bazakenera mu buzima bwabo.”
Akamaro k’urugerero kagarukwaho na Niyonkuru Patience, umwe mu ntore zatumwe ku rugerero, aho avuga ko kuba bari ku rugerero bibarinda kuba bajya mu ngeso mbi ndetse bikanabafasha kwitabira ibikorwa byo kubaka igihugu bafatanije na bagenzi babo.
Ati “Kuba turi hano nk’urubyiruko, biturinda ibintu byinshi bitandukanye harimo ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kuko iyo uri hano ubura umwanya wo kuba wajya ukora ibibi ahubwo uba uri hamwe n’abandi mu bikorwa byo kubaka igihugu.”

Bimwe mu bikorwa intore zahize kuzakora ku rugerero harimo kubaka icyumba mpahabwenge mu ikoranabuhanga mu Murenge wa Runda, kubaka ECD, kubaka isoko rito, kuvugurura imirima y’Igikoni ndetse no kubaka indi mishya, kwigisha abaturage ikoranabuhanga, kubaka inzu 11 z’abatishoboye, kubaka ibiro by’akagari ka Kagina mu Murenge wa Runda ndetse no gutunganya ikibuga cy’umupira cya Gihogwe mu murenge wa Musambira.
Kuva urugerero rwatangizwa mu mwaka wa 2013, rumaze kwitabirwa n’urubyiruko rungana na 559,686.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu itangaza ko urugerero rw’umwaka ushize wa 2023 rwatanze Umusanzu ku gihugu mu bikorwa bifite agaciro k’asaga miliyali 2.
