Dore ahantu heza wasura muri 2025

Nubwo Isi ari nini, muri iyi myaka abayituye bavuga ko “yabaye nk’umudugudu” kuko bisa nk’aho abantu begeranye ugereranyije nuko byahoze mu myaka yashize.

Kuri ubu kandi bitewe n’uburyo indege zoroheje ingengo umuntu ashobora kuva mu mujyi wa New York agasura Singapore cyangwa akava mu mujyi wa Londres akisanga muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town mu gihe kitarenze amasaha 10, urugendo rwafataga ibyumweru cyangwa amezi mu bihe byashize.

Ariko rimwe na rimwe, kuba abantu bafite amahitamo menshi n’uburyo bworoshye bwo kugera ahantu hatandukanye bishobora kubabera imbogamizi mu gihe bashatse guhitamo ahantu basura mu gihe runaka.

Niba ufite gahunda yo gutembera, CNN yagaragaje ahantu 10 heza wasura muri uyu mwaka wa 2025.

1.Almaty, Kazakhstan

Umujyi wa Almaty wo muri Kazakhstan, ufatwa nk’ahantu h’agatangaza kuko uri ahirengeye ahirengeye umusozi wa Tian Shan, ukagira amafunguro meza kuko muri uyu mujyi ariho havukiye uburyo bwo guteka buzwi nka “Neo Nomad cuisine”. 

Uyu mujyi kandi ufite umwihariko wo kugira ibyiza nyaburanga byinshi wasura birimo Inzu ndangamurage ya Abilkhan Kasteev, ifite ibishushanyo by’ubugeni birenga ibihumbi 20,000 ndetse n’inzu y’umuco w’icyo gihugu izuzura muri uyu mwaka. 

Ku bantu bifuza gusura iki gihugu bashyiriweho n’uburyo bworoshye bwo kucyinjiramo kuko hari indege zigerayo cyangwa zikanavayo ntaho zihagaze.

Uretse ibyo kandi hari n’ibihugu  nka Amerika , Canada, Ubwongereza n’ibindi abaturage babyo boroherejwe kwinjira Kazakhstan bitabasabye urupapuro rubemerera kujya mu kindi gihugu (Visa)

2. Ibirwa  bya Andaman na Nicobar byo mu Buhinde

Ibi birwa biherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Inyanja y’Abahinde, aho mu myaka myinshi ishize Abahinde benshi batoroherwaga no gusura aka gace bitewe nuko nta ndege yageragayo. Icyakora, ibi bishobora guhinduka muri uyu mwaka kuko mu mpera za 2024 byemejwe ko indege zizajya ziva ahitwa Kuala Lumpur muri Malaysia zikagwa mu murwa mukuru w’ibi birwa, uzwi nka Port Blair.

Bamwe mu bantu benshi bagize amahirwe yo gusura kuri ibi birwa babigeraranya na Maldives bitewe n’umwuka mwiza uhari, murandasi igenda neza, ubwiza bw’amazi n’ibindi.

3.Agace ka Bequia, St. Vincent na Grenadines

Iyo urebye neza Bequia, ivugwa nka Beck-way, biroroshye kubona impamvu ari hantu heza wasura muri uyu mwaka wa 2025, Iyi Bequita iherereye ahantu hareshya n’iminota 30 gusa mu ndege uvuye mu birwa bya Barbados mu Burasirazuba bw’ibirwa bya Karayibe, aka gace karangwa cyane no gutanga amahumbezi meza ku bahasohokeye, umucanga w’umweru n’umwuka mwiza w’ibimera. 

Kuri iki kirwa kandi hari agace karimo inzu ndangamurage itanga ishusho rusange y’amateka y’iki kirwa n’ibindi.

4. Bolivia

Ku itariki ya 6 Kanama 2024, nibwo muri Bolivia hizihizwaga isabukuru y’imyaka 200 babonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Esipanye.

Iki gihugu ni ahantu hihariye ho gusura muri 2025, nk’uko Laura Rendell-Dunn wo muri Journey Latin America abivuga.

Kimwe mu byatuma uhasura ngo ni ibiryo by’umwimerere gakondo ya Bolivia, bizwi nka “copoazu”

5. Chemnitz, Germany

Uyu ni umujyi ufatwa nka hamwe mu hantu hazagirwa ikicaro cy’ubukerarugendo bw’u Burayi, kandi ukaba umwe mu mijyi ikize cyane mu Budage kuko hakorerwa amamurikagurisha atandukanye arimo imbyino, ubukorikori, ubugeni n’ibindi.

Kimwe mu bintu abasuye uyu mujyi bakunze gutemberezwa ni inyubako ya za kera ziwubatsemo zirimo iyitwa Altes Rathaus, yubatswe mu kinyejana cya 15 na Neues Rathaus, yubatswe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

6. Igihugu cya Eswatini n’Intara ya Mpumalanga yo muri Afurika y’Epfo.

Igihugu cya Eswatini cyahoze kizwi nka Swaziland giherereye majyepfo ya Afurika, ndetse n’Intara ya Mpumalanga muri Afurika y’Epfo ndetse n’umuturanyi wacyo Mozambique bahuje imbaraga bakora umushinga w’ubukerarugendo bwambukiranya imipaka witwa TRILAND 2024-2025.

Intego ngo ni ugukora agace k’ubukerarugendo mu gice cy’amajyepfo ya Afurika.

Intara ya Mpumalanga iherereyemo umugezi wa Blyde uzwiho kugira ibimera bya kimeza byinshi ikagira akandi agace gakunze gusurwa na ba mukerarugendo kitwa God’s Window gaherereye ku muhanda witwa Panorama.

Naho muri   Eswatini habarizwa urutare rwa Sibebe, Iherereye mu bilometero 10 gusa uvuye mu murwa mukuru Mbabane hanaba kandi ahantu heza ku bantu bakunda kuzamuka imisozi (hiking).

7. Gdańsk, muri Polonye

Gdańsk, ni agace kazwi cyane kuko amateka avuga ko ariho hantu intambara ya kabiri y’Isi yatangiriye mu buryo bwemewe kakaba kandi agace kanatangiriyemo urugendo rwo gushyaka ubwigenge ku baturage ba Polonye.

Bimwe mu bintu byatuma usura agace ka Gdańsk, kahoze kitwa Danzig ni inzu ndangamateka y’intambara ya kabiri y’isi ihubatse, inzu ya Artus Court yubatswe mu kinyejana cya 14 ndetse na Kiliziya ya Mutagatifu Mariya ifatwa nk’imwe mu mazu maremare yubakishijwe amatafari ku isi, aho ifite uburebure bwa metero 78.

Mu 2023, raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku gisobanuro cy’ubuzima mu mijyi yo mu Burayi yashyize Gdańsk mu mijyi myiza yo guturamo, aho abenshi mu baturage bayo bishimira uko babayeho.

8. Gilgit-Baltistan, muri Pakistan

Muri aka gace niho habarizwa umusozi wa kabiri muremure ku isi witwa K2, ariko ukanaba umusozi wa mbere uteye ubwoba ku isi.

Ibyo bihagira ahantu heza ku bantu bakunda kurira imisozi ku migozi n’ibindi.

Mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ibikorwaremezo, gutembera muri aka gace bifasha uwahasuye kwitegera neza  imisozi Himalaya.

Mu mwaka Ushize Nepal yari yategetse ko nta muntu wenyine wemerewe kujya gace kabarizwamo imisozi ya Himalaya bitewe n’uburyo hadatekanye gusa kuri ubu kujyayo birashoboka hifashishijwe G Adventures na Wild Frontiers nka bamwe mu bazwiho gutegura ingendo zijya mu misozi ku Isi.

9. Nuuk, Greenland

Umujyi wa Nuuk ni ahantu heza ho gutangirira urugendo rwo gusura ibindi bice bya Greenland hakoreshejwe ubwato cyangwa indege.

Ibyakurura ba mukerarugendo muri aka gace birimo inzu ndangamurage ya Leta ndetse na Sedna sculpture iherereye ku nkengero z’inyanja

Ikindi kandi ngo ni uko uwahasuye aba afite amahirwe yo kubona inzovu ziri mu misozi, umwuka mwiza utangwa n’ibiti n’ibindi.

10.  Rabat, Morocco

Nubwo Morocco iba ku rutonde rw’ibihugu byinshi abantu bakunda gusura, ahantu badakunze kugera cyane ni Rabat, umwe mu mijyi iteye imbere.

Muri uyu mwaka naho haje ku rutonde rw’ahantu wasura bitewe n’ifungurwa rya Four Seasons Hotel Rabat i Kasr al Bahr, yafunguwe mu Ukwakira 2024, ndetse no gufungurwa kwa Royal Theater, igishushanyo cya Zaha Hadid, wahoze ari umushushanyi w’ibikorwa by’ubwubatsi by’indashyikirwa muri icyo gihugu.

Nyuma y’umutingito ukomeye wibasiye imisozi ya Atlas mu Ugushyingo 2023, ibikorwa by’ubukerarugendo biri kwiyubaka ku buryo byakwakira abantu benshi bashoboka.

Kimwe mu bikorwa byatuma umuntu asura Morroco muri uyu mwaka ni uko nko ku bakunzi ba ruhago iki gihugu mu Ukuboza kizakira irushanwa ry’Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (Africa Cup of Nations)

Si utwo duce gusa n’ibyo bihugu bifite ibyiza nyaburanga umuntu yasura kuko uwifuza gutembera yajya muri Swede mu mujyi wa Stockholm, Ibirwa bya Vancouver muri Canada, Kilifi muri Kenya ndetse akanasura Ingagi mu Birunga byo mu Rwanda n’ahandi hatandukanye.

Amafoto: CNN

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads