Ubuharike ni umwanzi w’iterambere-Mayor Nzabonimpa

Umuyobozi w’Akarereka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ubuharike nka kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage ba Gicumbi, by’umwihariko mu Murenge wa Giti.

Bwana Nzabonimpa yagarutse kuri iki kibazo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga urugerero rudaciye ingando ku nshuro ya 12. Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Giti.

Mayor Nzabonimpa avuga ko ubuharike ari umwanzi w’iterambere, bityo ko ijwi ry’urubyiruko rikenewe kugira ngo iki kibazo gicike.

Ati “Mugiye mu ngamba, nimudufashe muganirize imiryango kandi twizeye ko ijwi ryanyu rizumvwa. Dufatanye turwanye ubuharike nk’umwanzi w’iterambere.”

Mayor Nzabonimpa yaboneyeho gusaba abagore kugandukira abagabo babo ndetse n’abagabo bagakunda abagore babo kugira ngo ubuharike bucike burundu.

Sindayigaya Marc, umwe mu bagezweho n’ingaruka  z’ubuharike,  agasiganwa n’abana 3.Yagize ati”Narafunzwe ,Aho ngarukiye nsanga umugore yigiriye ku bandi bagabo. Ngize ngo ndamugaruye ntiyamaze kabiri, ahita asubirayo. Abana 3 yantanye nabo Imibereho yabo irageramiwe.”

Abaturage bo mu murenge wa Giti bavuga ko bimwe mu bitiza umurindi ubuharike birimo ubushomeri, ubusinzi, gukoresha umutungo nabi ndetse no kuba hari imwe mu miryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.

Icyakora, aba baturage ngo bizeye ko mu gihe ijwi ry’urubyiruko ryinjiye muri iki kibazo hari icyo bizatanga.

Uru rugerero rudaciye ingando rwatangijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero rwo kwigira.”

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads