Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yasabye Abanyarwanda kurushaho kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ibiza muri iki gihe cy’imvura nyinshi iri kugwa hirya no hino mu gihugu.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, politiki no kugabanya ingaruka z’ibiza muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, nyuma y’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, byibasiye Akarere ka Kayonza District, cyane cyane mu Murenge wa Ndego.
Iyo mvura nyinshi yangije byinshi, isenya ibisenge by’inzu zigera kuri 21, yangiza urusengero ndetse n’ibyumba by’amashuri birindwi byo ku Ishuri Ribanza rya EP Amahoro ADEPR. MINEMA yemeje ko ibyo biza byahungabanyije ubuzima bw’abaturage benshi.
Ibi bibaye mu gihe kandi Meteo Rwanda yari yatangaje ku wa 8 Werurwe ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa, ishobora guteza ibiza, kuko iri hejuru gato y’impuzandengo isanzwe.

Adalbert Rukebanuka, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi, politiki no kugabanya ingaruka z’ibiza muri MINEMA
Rukebanuka yavuze ko MINEMA yashyizeho ingamba zitandukanye zirimo guhugura abaturage n’abayobozi begereye abaturage, ndetse no gushyiraho abakorerabushake bagenzura buri munsi ahakunze kwibasirwa n’ibiza.
Yagize ati: “Turimo gufasha mu turere dukunda kwibasirwa n’ibiza, duhugura abayobozi no kubagezaho ibikoresho. Ahantu tubonye hashobora guteza ibiza, tuhashyira abakorerabushake bitwa ‘risk watchers’ bahora bahagenzura.”
Yakomeje avuga ko hamaze gutegurwa ahantu 15 hashobora kwimurirwamo abaturage mu gihe habaye ibiza, hakaba harashyizweho ibikorwaremezo by’ibanze birimo amazi, amashanyarazi n’ibiribwa. Yanibukije ko hari umurongo wa telefoni 170 wo gutabaza mu gihe habaye ibiza.
MINEMA kandi yasabye ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri kujya bagenzura inzira abana banyuramo bajya ku ishuri, cyane cyane ibiraro, kuko bishobora kuba byarangiritse cyangwa byuzuye amazi.
Rukebanuka yongeyeho ko ubufatanye bw’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibiza, abasaba kujya bagenzura aho batuye, kwirinda inkuba, kutugama munsi y’ibiti no kudakoresha ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’imvura.
Ati: “Umuturage wese akwiye gutanga amakuru yihuse igihe abonye impinduka zishobora guteza ibiza, kugira ngo hafatwe ingamba ku gihe.”
Imibare ya MINEMA igaragaza ko kuva umwaka wa 2026 watangira, ibiza bimaze guhitana abantu 60, bikomeretsa 145, byangiza inzu 541, byica inka 38, byangiza ibiraro 35 ndetse n’ibyumba by’amashuri 18.
