Miliyoni 6 zizicwa na SIDA mu myaka 4 iri imbere – Umuyobozi wa UNAids

Kuri uyu wa Mbere i Geneva, Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAids) Madamu Winnie Byanyima yaburiye Isi ko mu myaka itandatu iri imbere abarenga miliyoni esheshatu bashobora kuzicwa na SIDA mu gihe abazayandura bazaba bagera ku bihumbi 2000 ku munsi.

Ibi ngo bizaterwa no kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarahagaritse inkunga yifashishwaga mu kurwanya virusi itera SIDA.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyo bizagaragaza gusubira inyuma mu mbaraga Isi yari yarashyize mu kurwanya virusi itera SIDA, aho umubare w’abantu bapfa bazize iyi ndwara wari waragabanutse uva kuri miliyoni zirenga ebyiri mu 2004 ugera ku 600,000 muri 2023.

Umuyobozi mukuru wa UNAids, Winnie Byanyima, yatangaje ko ingaruka mbi zatewe n’icyemezo cya guverinoma ya Amerika cyo guhagarika inkunga z’amahanga – zirimo n’inkunga yari igenewe gahunda zo kurwanya virusi itera SIDA, zimaze kugaragara.

Yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika byihutirwa icyemezo yafashe, ikagarura inkunga, anagaragaza ko abagore n’abakobwa ari bo barushaho kugirwaho ingaruka zikomeye nicyo cyemezo.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ihagarikwa ry’imfashanyo z’amahanga, nibura mu minsi 90 ibanza, ku munsi we wa mbere ku butegetsi muri Mutarama mu rwego rwo gusuzuma amafaranga leta ikoresha. Porogaramu nyinshi z’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) zimaze guhagarikwa guhera icyo gihe.

Gahunda nyinshi zo kuvura no gukumira SIDA zaterwaga inkunga na Amerika zabonye amabwiriza yo guhagarara, bituma hafungwa amavuriro y’ababyeyi n’abana muri Afurika, ndetse n’ikibazo gikomeye cy’ubuke bw’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA (ARV).

Madamu Byanyima yavuze ko afite ubwoba ko ibihe nk’ibyo mu myaka ya za 90 byagaruka, ubwo imiti ya SIDA itabonekaga mu bihugu bikennye, bityo SIDA igakwirakwira vuba kandi ikica benshi.

Amerika yamaze imyaka myinshi ariyo itanga inkunga nyinshi muri gahunda zo kuvura no gukumira virusi itera SIDA, kandi Madamu Byanyima yayishimiye ku bw’impuhwe n’ubumuntu bwayo.

Yongeyeho ko “byari bifite ishingiro” ko Amerika “ishaka kugabanya inkunga yayo – muri icyo gihe cyose”, ariko yongeraho ko “gukuraho mu buryo butunguranye inkunga yo kurokora ubuzima biri kugira ingaruka zikomeye.”

Nta kimenyetso cyerekana ko Leta ya Washington izahindura inzira ikagarura inkunga.

Ibihugu byo mu Burayi nabyo birateganya kugabanya inkunga, kandi UNAids – Ishami rya UN rishinzwe kurwanya SIDA – ntiryigeze rimenya niba ibindi bihugu bishobora gufasha mu kuziba icyuho cyasizwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Madamu Byanyima atabarije Isi mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) naryo riherutse gutabariza ibihugu umunani, aribyo Nigeria, Kenya, Lesotho, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Mali, Haiti na Ukraine ko bishobora guhura n’ikibazo cyo kubura imiti igabanya ubwandu bwa SIDA nyuma y’ihagarikwa ry’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.