OMS iratabariza ibihugu bishobora kubura imiti ya SIDA nyuma yihagarikwa rya USAID

FILE PHOTO: A view shows The World Health Organization (WHO) headquarters in Geneva, Switzerland, January 28, 2025.

Ku wa mbere, tariki ya 17 Werurwe, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyemezo cy’ubutegetsi bwa Trump cyo guhagarika imfashanyo z’amahanga “cyahagaritse cyane” itangwa ry’imiti ya SIDA mu bihugu umunani, bishobora guhita bibura iyi miti irokora ubuzima.

OMS yatabarije ibihugu bya Haiti, Kenya, Lesotho, Sudani yepfo, Burkina Faso, Mali, Nigeria na Ukraine, ivuga ko bishobora kubura imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA mu mezi ari imbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati: “Imbogamizi mu bikorwa byo kurwanya virusi itera SIDA zishobora gusubiza inyuma intambwe yari imaze kugerwaho mu myaka 20,” Yongeyeho ko ibyo bishobora gutuma abantu barenga miliyoni 10 bandura virusi itera SIDA na miliyoni eshatu bagapfa bayizize.

Imbaraga zo guhangana na virusi itera SIDA, polio, malariya ndetse n’igituntu zakomwe mu nkokora n’ihagarikwa ry’imfashanyo Amerika yageneraga amahanga binyuze mu kigega cya USAID, cyahagaritswe na Perezida Donald Trump nyuma gato yo kugera ku butegetsi muri Mutarama.

OMS kandi yavuze ko ihuriro rya ‘Global Measles and Rubella Laboratory Network’ rigengwa na OMS, rikorera ahantu hagera kuri 700 ku Isi, naryo riri mu kaga ko gufunga vuba. Ibi bibaye mu gihe indwara ya ‘measles’ yongeye kwaduka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Dr. Ghebreyesus yongeyeho ati: “Amerika ifite” inshingano zo kureba niba koko ikuyeho inkunga yageneraga ibihugu, bikorwa mu buryo bwiza kandi bwa kimuntu, butuma ibyo bihugu bishobora kubona izindi nzira zo kubona inkunga. “

Iri shami ry’umuryango w’abibumbye kandi  riherutse gutangaza ko ikibazo cy’ibura ry’amafaranga gishobora nanone guhatira gufunga 80% bya serivisi z’ubuvuzi zaterwaga inkunga na OMS muri Afghanistan.

Kugeza ku wa 4 Werurwe, ibigo byita ku buzima 167 byari bimaze gushyirwaho ingufuri kubera ikibazo cy’ibura ry’amafaranga, kandi ntagikozwe mu maguru mashya, ibindi bigo bisaga 220 bishobora gufunga bitarenze ukwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka.

Icyemezo Amerika iteganya cyo kuva muri OMS, nacyo cyatumye uyu muryango w’abibumbye, usanzwe uhabwa na Amerika hafi kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari yawo buri mwaka, uhagarika kwinjiza abakozi bashya no gutangira kugabanya ingengo y’imari ukoresha.