Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye kujya igira uruhare ku nyigisho zitangwa mu nsengero kuko bimaze kugaragara ko bamwe mu banyamadini batanga inyigisho zibangamiye gahunda ya leta zirimo kubuza abayoboke babo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Minisitiri Dr. Mugenzi yavuze ibi kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, mu birori byo kurobanura no kwicaza mu ntebe umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Louis Pasteur Kabayiza, umwepiskopi wa Gatatu wa Diyosezi ya Shyogwe kuva yashingwa.
Minisitiri Dr Mugenzi avuga ko kuva muri 2024, Leta y’u Rwanda yakoze igenzura ry’insengero mu gihugu aho byagaragaye ko hari izitujuje ibisabwa kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayoboke aribo baturage ndetse bikaba byaratumye hari n’izifungwa. Ati “Zimwe zarafunzwe, izindi zambuwe ubuzima gatozi, hari n’izafunzwe by’agateganyo ndetse n’izindi zizafungwa burundu.”
Misitiri Dr. Mugenzu yakomeje agira ati «Iki gikorwa gikomereje mu kugenzura inyigisho zitangwa n’amatorera n’amadini kuko byagaragaye ko bamwe mu banyamadini batanga inyigisho zibangamiye gahunda ya Leta harimo kubuza abakrisitu gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwivuza, kutanywa amata, kutarya ibishyimbo, kudafata indangamuntu, kudasezerana, kutajyana abana ku ishuri, kwiremamo ibice, kwangisha abakirisitu Leta kubera ubuhanuzi bw’ubuyobe n’ibinyoma ndetse n’ibindi.”
Muri uwo muhango, Minisitiri yagaragaje icyo leta isaba amadini n’amatorero nyuma.
Yagize ati “Leta irifuza ko abayobozi b’amadini n’amatorero bafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kwegera abakirisitu ari na bo baturage, bakabakemurira ibibazo bibangamiye imibereho n’iterambere ryabo kuko aribwo buryo bwiza bwo kuvuga ubutumwa bushingiye ku bikorwa no ku rukundo.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje avuga ko icyo Leta isaba abayobozi b’amadini n’amatorero ari ubufatanye izo nyigisho mbi.
Minisitiri Dr. Mugenzi akomeza agira ati “Leta irasaba abayobozi gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku kwemera ndetse no gufatanya kwamagana inyigisho ziyobya abakirisitu harimo n’izitangirwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kwirinda ivangura iryo ariryo ryose no gukomeza gukurikirana ko abakirisitu basengera ahantu hemewe kandi hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.”
Dr. Mugenzi yabasabye guharanira kugira abakirisitu bashishikarira umurimo, bakora cyane bakivana mu bukene ndetse bagaharanira kubaho no kugira umuco wo kuzigama no kwishakamo ibisubizo.
Minisitiri Dr. Mugenzi avuze ibi nyuma y’igihe gito Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), gisohoye amabwiriza mashya asabwa kubahirizwa n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Muri ayo mabwiriza, harimo nko kuba amatorero yose agiye kwiyandikisha bushya mu turere yishyure amafaranga miliyoni ebyeri adasubizwa.
Hari kandi kuba uhagarariye itorero n’umwungirije bagomba kuba bafite imyabumenyi mu by’iyobokamana cyangwa ‘equivalence’ ndetse barinze nibura amasaha 1200.
Amatorero kandi agomba kuba afite ingengabihe y’ibikorwa igendanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bari mu karere.
Ikindi ni uko icyacumi kizajya kinyura muri banki, kandi amaturo mu nsengero no mu biterane bikazajya bimenyeshwa akarere na RGB.
Aya mabwiriza avuga ko urwego rubifitiye ububasha ruzajya rukora ubugenzuzi bw’imali y’itorero rwabimenyesheje cyangwa rutabimenyesheje itorero.
Mu gihe kwandikisha itorero mu karere bizajya bisaba imikono y’abantu 1000 bafite indangamuntu na telefone.
