Leta ya Tanzaniya yahakanye iby’icyorezo cya Marburg kiri muri iki gihugu

Tanzania yahakanye raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ivuga ko icyorezo cya Marburg, cyadutse mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’iki gihugu.

Ikinyamakuru The Tanzania Times, cyanditse ko Minisitiri w’ubuzima muri Tanzaniya, Jenista Mhagama, yavuze ko nyuma y’isesengura ryakozwe, abantu bose bakekwaho kuba baranduye virusi ya Marburg basanzwe ntayo bafite.

Icyakora Minisitiri Mhagama avuga ko igihugu cyazamuye uburyo bwo gukurikirana no kugenzura indwara.

Mhagama ati: “Turashaka kwizeza imiryango mpuzamahanga, harimo na OMS ko tuzahora tuyigezaho amakuru agezweho.”

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mutarama 2025 nibwo OMS yatangaje ko habonetse abantu icyenda bacyekwaho kugira ibimenyetso bya Murburg mu minsi itanu ishize mu karere ka Kagera, harimo n’umunani bapfuye.

Mbere OMS yari yatangaje ko inzobere zitegereje ibisubizo byo muri ‘laboratoire’ ngo hamenyekane neza indwara ariko yongeraho ko abarwayi bagaragazaga ibimenyetso bya Murburg birimo kubabara umutwe cyane, kugira umuriro mwinshi, kubabara umugongo, gucika integer, guhitwa, ndetse nokuruka bimvaze n’amaraso.

Nk’uko OMS ibivuga, icyorezo cya Murburg cyacyetswe mu turere twa Biharamulo na Mureba duherereye mu gace ka Kagera hafi y’inkombe z’ikiyaga cya Victoria hahana imbibi na Uganda n’u Rwanda.

OMS kandi yari yatangaje ko abarwayi, barimo n’abakozi bo mu nzego z’ubuzima, bamaze kumenyekana kandi bari gukurikiranwa.

Tanzaniya yahuye n’icyorezo cya Marburg bwa mbere muri Werurwe 2023 mu karere ka Bukoba. Icyo gihe yahitanye abantu batandatu kandi imara hafi amezi abiri.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads