Mu gihugu cya Brasil giherereye ku mugabane w’Amerika haravugwa inkuru itangaje ariko inababaje y’umugabo wafunzwe imyaka itatu arengana kubera ifoto ye yakwirakwijwe na Polisi, abatangabuhamya bagahamya ko ibyo byaha koko yabikoze.
Uwo ni Paulo Alberto da Silva Costa, ufite imyaka 37 usanzwe utuye mu mujyi ufatwa nk’ukennye wa Belford Roxo, ukaba uherereye ku nkengero za Rio de Janeiro.
Uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko kurinda inzu yo mu mujyi wa Rio de Janeiro, maze muri 2020 aza gutabwa muri yombi na Polisi, aribwo nawe yamenye ko yari mu bashinjwa ibyaha 62 bikubiyemo iby’ubujura ndetse na bibiri by’ubwicanyi.
Nyuma yuko Costa afashwe yamaze imyaka itatu afunzwe, gusa nyuma urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu ruza kumenya ko arengana.
Kugira ngo Costa afungwe byaturutse gusa ku kuba abatangabumya bose berekwaga ifoto bemeje ko ibyo byaha ashinjwa koko yabikoze.
Ubwo buryo bwo kugenda Polisi yo muri iki gihugu yerekana ifoto y’ukekwako icyaha bumaze igihe bukoreshwa muri Brasil gusa abaturage babifata nk’ibikurura impaka ndetse ntibinatange ubutabera bukwiye.
Nubwo ubwo buryo bwagiye bugaragara ko budatanga ubutabera bukwiye ngo buracyakoreshwa na Polisi yo muri iki gihugu by’umwihariko ku birabura nka ’Costa’. Bukaba bunengwa kubera gutuma abantu benshi bafungwa barengana.

Amakuru avuga ko amafoto polisi yakoresheje ishakisha Costa yayakuye ku rukuta rwe rwa Facebook, bitera urujijo abaturage benshi bibaza ukuntu umuntu utarigeze akora icyaha na kimwe amafoto ye yageze mu bashakishwa na Polisi bikarangira anafunzwe.
Aganira na The Guardian, Costa yagize ati” Ibyo bankoreye ni ubugwari. Banyangirije ubuzima kubera ko ndi Umwirabura kandi ndi umukene”.
Si Costa gusa umaze gufungwa arengana kuko muri Gicurasi umwaka ushize hamenyekanye amakuru y’undi mugabo w’umwirabura nawe wahamijwe ibyaha hashingiwe ku ifoto, hanyuma akatirwa gufungwa imyaka 170 aza kurekurwa amaze gufungwa imyaka 12 nyuma yo kugaragara ko arengana.
Mu mwaka wa 2023 wonyine, Urukiko rw’Ikirenga rwa Brazil rwatesheje agaciro ibirego 377 aho abashinja abo bantu bashingiraga ku mafoto gusa.
Mu 2022, Inama Nkuru y’Ubutabera ya Brazil yari yashyizeho umwanzuro ushyiraho amabwiriza avuga ko kumenya umuntu wakoze icyaha bidakwiye gushingira ku kwerekana ifoto ye gusa ahubwo polisi igomba kujya isohora urutonde ruriho n’abandi basa nawe.
Nkuko bigarukwaho na Janaína Matida, umwarimu mu ishuri ry’amategeko rya IDP akaba n’umujyanama w’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ngo “Polisi aho kwihutira gufata umuntu, ikwiye kujya ikora igenzura rihambaye kugira ngo imenye uwakoze icyaha.”
Mu buryo avuga bwakoreshwa harimo kureba ku mashusho yafashwe na “kamera” zo ku mihanda ndetse no gusuzuma amakuru yatanzwe na “GPS”.
Isuzuma ryakozwe n’Ikigo kirengera uburenganzira bwa muntu muri Brazil ryerekanye ko nta cyaha cyahamye Costa ibyatumye Urukiko rw’ikirenga rutegeka polisi kumurekura gusa ntiyahanagurwaho ibyaha byose 62 yari akurikiranyweho kuko ibyaha bigera ku 10 bikiri mu nkiko. Ubu Costa afite abana babiri barimo umukobwa w’imyaka 12 n’umuhungu w’imyaka 6.