Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, mu Rwunge rw’amashuri rwa Mater Dei i Nyanza hari kubera umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Antoni Kardinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare.

Ni umuhango witabiriwe kandi n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Erasme Ntazinda n’abandi.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, Umuhango wakomereje i Mwima mu Rukali mu kigo cy’Ingoro Ndangamurage aho Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage b’i Nyanza mu kwibuka Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda, wari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Ku itariki nk’iyi ya 20 Mata mu 1994, ni wo wabaye iherezo ry’ubuzima bw’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Gicanda Rosalie wari wararongowe n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.
Umwamikazi Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, hanyuma aza gushakana n’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre muri Mutarama 1942. UmwamiRudahigwa yaje gutanga muri Nyakanga 1959.
Mu 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, Umwamikazi Gicanda yirukanywe mu Rukari, mu kuzimanganya burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.
Yagiye gutura mu Mujyi wa Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), ari naho abahoze ari abasirikare ba FAR hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwica ku ku wa 20 Mata 1994.
I Butare, Gicanda wari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika, yabayeho mu buzima bworoheje mu Mujyi wa Huye, abana n’umubyeyi we n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo itandukanye.
Ubwo Jenoside yatangiraga, Umwamikazi Gicanda yagiye yishingikiriza Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije cyane umugambi wo gutsemba Abatutsi.
Tariki 17 Mata, Perefe Habyarimana yatawe muri yombi, nyuma aza kwicwa. Umwamikazi Rosalie Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko agiye kwicwa n’umuryango we.
Umwamikazi Gicanda wari ufite imyaka 66 yasabye Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurinda, undi arabyanga.
Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Igihe, tariki 20 Mata ahagana Saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizimana binjiye mu rugo rw’umwamikazi Gicanda ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari umuyobozi ushinzwe ubutasi n’ibikorwa mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESO ubwo Jenoside yakorwaga.
Abo basirikare bamaze kwinjira mu rugo rw’umwamikazi, baramufashe we n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara. Muri urwo rugo hasigaye umubyeyi wa Gicanda wari ufite imyaka 80 n’undi mukobwa wo kumwitaho.
Abasirikare bafashe Gicanda n’abo bari bafatanywe bajyana inyuma y’ingoro y’inzu ndangamurage y’u Rwanda barabarasa, barapfa.
Ku gicamunsi abasirikare bagarutse mu rugo rwa Gicanda gusahura, hashize iminsi ibiri baragaruka bica umubyeyi we.
Umwamikazi Gicanda ubu aruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.






Amafoto: Inteko y’Umuco na RBA
