Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu nyuma y’imyaka itanu yari ishize batabona aka karasisi.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 04 Nyakanga 2024, bibera kuri sitade Amahoro ivuguruye nka kimwe mu bimenyetso byo kwibohora ku banyarwanda.

Bamwe mu banyarwanda ibihumbi 45 byitabiriye uyu muhango kuri sitade Amahoro, baganira na ICK News bavuga ko bishimiye ibi birori byo kwibohora nyuma y’imyaka itanu batabibona gusa bagashimangirako bari bakumbuye cyane akarasisi k’ Ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi y ‘ u Rwanda.

Akarasisi kabaye kuri uyu munsi, ka kozwe n’amasibo 12 agabanyije mu byiciro bibiri, aho icyenda muri yo ari Ingabo z’u Rwanda ‘RDF’ naho amasibo 3 ari Aya Polisi y’ u Rwanda.

Muri aya masibo 12 yakoze akarasisi, harimo amasibo 3 yari agizwe n’abagore gusa , nka kimwe mu bimenyetso byo kwibohora ku gutsina gore mu Rwanda, ndetse no kugaragaza ko abagore batasigaye inyuma mu nzego zose.

Umuyobozi wari uyoboye Karasisi kuri uyu munsi ni Brig. Gen Frank Mutembe akaba ari umuyobozi w’ingabo zikora imirimo idasanzwe izwi nka Task Force, akaba kandi yarayoboye batayo zitandukanye zirimo iya 101.

 Ibyaranze akarasisi

Aka Karasisi katangiye Saa 11:20 ubwo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yaramaze kugenzura amasibo agize aka karasisi.

Aka karasisi ka kozwe mu Kinyarwanda, gusa nubwo ari ubwa mbere kari gakozwe mu Kinyarwanda ku munsi wo Kwibohora, ariko byari ku nshuro ya kabiri kuko kaherukaga gukorwa mu Kinyarwanda byari muri Gicurasi 2024 ubwo hasozwaga amasomo ku basirikare b’aba Ofisiye mu ishuri rya Gako. Ni ibintu bitari bimenyerewe gusa akaba ari umurongo Ingabo z’u Rwanda zafashwe mu rwego rwo guteza imbere  ururimi rw’Ikinyarwanda.

Abagize akarasisi kandi bakuyemo ingofero mu rwego rwo kuvuga ibisingizo ku mukuru w’Igihugu, Abanyarwanda n’Ingabo z’igihugu. Bati “Harakabaho Umukuru w’Igihugu, harakabaho Abanyarwanda, Harakabaho Ingabo z’Igihugu.”

Uretse ibi kandi, abagize itsinda ry’umuziki muri RDF na Polisi ‘Army Band’ banditse umubare 30 mu buryo bunogeye ijisho. Byakozwe mu rwego rwo kwerekana ko hashize imyaka 30 u Rwanda rwibohoye.

Akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu kaherukaga mu tariki 4 Nyakanga 2019.