Mu gihe benshi bakunda gusohokera no kwinezereza mu mazu azwi nka ‘Sauna’, abashakashatsi baragira inama abantu kwitondera gukoresha sauna ishyushye cyane kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo, by’umwihariko ku dusabo tw’intanga.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko ubushyuhe bwinshi bushobora kugabanya imikorere myiza y’udusabo tw’intanga, bikaba byanatera ingorane ku myororokere.

Mu kiganiro Dr. David Mwesigye umu-Gynecologist kuri ‘Legacy Clinics’ yagiranye n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yagaragaje impamvu nyinshi zishobora gutuma udusabo tw’intanga ngabo twangirika by’umwihariko yitsa ku bushyuhe bwinshi.

Muganga Mwesigye ati “Impamvu zituma udusabo tw’umugabo twangirika; iya mbere ni ubushyuhe. Utu dusabo Imana yaturemye turi hanze kugira ngo tudahura n’ubushyuhe bw’imbere bukabije. Buriya iyo wagize Malariya, umuriro cyangwa ubushyuhe bw’imbere ntabwo butugeraho.”

Dr. Mwesigye avuga ko kujya muri Sauna ifite ubushyuhe bwinshi cyane, kwicara mu mazi ashyushye cyane, kwirirwa wicaye kuri moto cyangwa ku modoka atari byiza kuko ubushyuhe bwaho bushobora gutwika udusabo tw’intanga.

Dr. David Mwesigye

Abakora imirimo ituma bicara igihe kirekire ku byuma bishyushye nko kuri moto, Dr Mwesigye abagira inama yo gushishoza mu gihe bagiye guhitamo imyambaro bambara.

Ati “Tubashishikariza ko iyo bagiye kwambara umwenda w’imbere, ashyiramo umwenda wa ‘cotton’ kugira ngo bwa bushyuhe bw’imbere butaba bwinshi cyane.”

Muganga Mwesigye anavuga ko atari byiza gushyira abana bataragera mu gihe cy’ubugimbi ahantu hari ubushyuhe bwinshi cyane.

Ibindi bishobora gutuma udusabo tw’igitsina gabo twangirika birimo kuba umwana yararwaye amashyamba ‘Mumps’ akiri muto, kanseri cyane ko hari imiti ya kanseri yangiza udasabo tw’intanga ngabo.

Ku barwaye kanseri, abaganga ba kanseri bagirwa inama yo kujya bohereza urwaye mu mavuriro yita ku ndwara z’abagabo n’abagore kugira ngo bababikire intanga.

Ababyeyi kandi bagirwa inama yo kujya bibuka gusuzuma ko udusabo tw’intanga ngabo turi hanze. Ati “Hari igihe abana bavuka ugasanga akenshi ababyeyi ntabwo twitaye kureba niba umwana w’umuhungu wawe adufite koko kandi turi hanze.  Burya iyo ubonye nk’udusabo ntanga tuba turi mu kantu gafunze ako bita (scrotum) cyangwa se kaba karimo inyuma ugomba    kugakorakora ukumva ko turimo ari tubiri.”

Imikorere y’umubiri kandi nayo ishobora gutuma umuntu abura urubyaro.

Dr. Mwesigye ashimangira ko ari ngombwa kwirinda gushyira umubiri mu bushyuhe bukabije cyane cyane mu gihe cya sauna, kwicara mu mazi ashyushye cyane, cyangwa gukora imirimo ituma umubiri ugira ubushyuhe bwinshi igihe kirekire.