Abadepite bo muri Koreya y’Epfo batoreye kweguza Perezida Yoon Suk Yeol nyuma y’igerageza rye ryo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu, ryateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose.

Perezida Yoon yahise ahagarikwa ku butegetsi bw’iki gihugu nyuma y’uko bamwe mu bagize ishyaka rye rya ‘People Power Party’ (PPP) bafatanyije n’abatavuga rumwe na Leta batoreye iki cyemezo cyo ku mweguza, nubwo ariko kigomba kubanza kwemezwa n’urukiko rw’itegeko shinga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, ibihumbi by’abigaragambyagaga barwanya Yoon bagaragaye hanze y’inyubako ikoreramo inteko Ishinga Amategeko bishimira iki icyemezo.

Gusa perezida Yoon we yanze kuva ku izima, yiyemeza kwihagararaho avuga ko “atazatsindwa”, ahubwo asobanura ko icyo cyemezo ari ikimuhagarika mu gihe gito ku buyobozi bwe, atari ikizamutembagaza ku butegetsi.

Yoon yongeyeho ati: “Nzakomeza kunenga, gushima, no gushyigikira umutima wanjye, kandi nzakora ibishoboka byose ku gihugu cyange kugeza ku ndunduro.”

Aya magambo ye agaragaza impinduka zikomeye ugereranyije n’uko yavugaga asaba imbabazi mu kwezi gushize ku byerekeye itegeko ry’ibihe bidasanzwe yagerageje gushyiraho.

Yoon yagerageje gushyiraho itegeko ry’ibihe bidasanzwe nyuma y’amezi menshi y’ibihe bitoroshye bya politiki, avuga ko byari ngombwa kugira ngo ahangane n’ingufu zivugwa ko Koreya ya Ruguru yashyizeho mu guhungabanya guverinoma ye, gusa ni icyemezo cyahise giteshwa agaciro n’abadepite nyuma y’amasaha make gusa.

Abaturage benshi bahise bashyigikira iki cyemezo cyo guhirika Perezida Yoon, aho ubushakashatsi bwa vuba bwagaragaje ko hafi 75% by’Abanya-Koreya y’Epfo bashaka ko ava ku butegetsi.

Abanya-Koreya Yepfo benshi bagaragaye hanze y’ingoro y’inteko inshinga amategeko bishimiye icyemezo cyo kweguza Perezida Yoon

Nyuma y’igitutu cy’abaturage, ishyaka riri ku butegetsi rya PPP ryafashe icyemezo cyo kureka abadepite baryo bakitabira gutorera icyo cyifuzo, nyuma y’uko umuhate wo kweguza Yoon mu cyumweru gishize wari wananiranye kubera ko abo badepite batari bimeye gutora.

Ku wa gatandatu, icyifuzo cyo ku mweguza cyageze kuri bibiri bya gatatu byari bikenewe mu nteko nyuma yuko abayoboke 12 b’ishyaka rya Yoon babitoreye

Perezida w’inteko ishinga amategeko, Woo Won-shik, ubwo yatangazaga iki cyemezo, yagize ati: “Ku baturage, turizera ko umwaka wanyu uzarangira mwishimye, kandi ibirori byanyu byose byahagaritswe uyu mwaka bizasubizwa ku murongo.”

Woo, umwe mu bagize ishyaka rikomeye riharanira demokarasi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yongeyeho ati: “Ejo hazaza ha Repubulika ya Koreya n’ibyiringiro byacu biri mu maboko y’abaturage, kandi ibyiringiro byacu birakomeye.”

Urukiko rw’itegeko nshinga ubu rufite iminsi 180 yo kwemeza niba ukwguzwa kwa Yoon kugomba kwemezwa cyangwa niba ashobora gusubira ku butegetsi. Niba kandi icyemezo cyo kweguza perezida Yoon gishyizwe mu bikorwa, hagomba gushyirwaho amatora ya perezida utaha mu minsi 60.

Nyuma yo guhagarikwa kwa ku butegetsi kwa perezida Yoon, Minisitiri w’intebe Han Duck-soo yahise ashyirwaho ngo amusimbure by’agateganyo.

Han yavuze ko icyo yibandaho ari “ugusubiza ibintu ku murongo” no “kugarura ibintu bisanzwe ku baturage”.

Kweguza perezida si ikintu gishya mu gihugu cya Koreya y’Epfo, kuko biheruka muri 2016 ubwo igihugu cyeguzaga perezida w’umugore Park Geun-hye binyuze mu rubanza nk’uru.

Icyo gihe cyiyeguzwa rya Perezida Park, Yoon yari umushinjacyaha , kandi yari ari ku isonga mu iperereza ryamaganiraga kure Park, ryaje kurangira bimuviriyemo kweguzwa.