Nyuma y’uko ku mugoroba w’uyu wa Mbere umwe mu bari bagwiriwe n’ikirombe akuwemo, kuri ubu amakuru aremeza ko yamaze gupfa aguye mu Bitaro bya Kigali (CHUK).
Umaze gupfa ni uwitwa Bucyanayandi Evariste, umwe mu bakozi batatu ba Koperative KOMIRWA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma wari wakuwe mu kirombe ahagana saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024.
Iby’urupfu rwa Bucyanayandi rwemejwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma, Bwana Mandela Innocent mu kiganiro yagiranye na ICK News.
Yagize ati “Nk’uko mwabyumvise hari haguyemo batatu, umwe twari twaraye tumukiyemo gusa tumaze kumenya amakuru ko nawe yamaze kwitaba Imana.”
Bwana Mandela akomeza avuga ko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje hifashishijwe imashini ndetse n’amaboko y’abaturage.
Ati “Ni ugutegereza kuko ntacyo twavuga none aha. Ntitwakwizera 100% ko bari baboneka ari bazima gusa nabyo birashoboka.”
Abagwiriwe n’iki kirombe ni; Bucyanayandi Evaliste ufite 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’imyaka 43 hamwe na Twizeyimana Emmanuel ufite imyaka 24 y’amavuko. Bose amakuru yabo yamenyekanye biturutse kuri bagenzi babo barokotse iyi mpanuka kuko bo batari mu Ndani.
ICK News irakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.
