Mu gihe none tariki 23 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga w’Igitabo, impungenge zikomeje kuba nyinshi ku muco wo gusoma ibitabo cyane cyane mu bakiri bato kuko bamwe batagishishikajwe no gusoma ibitabo.
Muri iyi nkuru ICK News yaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga muri kaminuza zinyuranye hano mu Rwanda bagaragaza ko umuco wo gusoma ugenda ucika muri benshi mu banyeshuri ba Kaminuza.
Kayira Intwari Bertrand wiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Gikondo avuga ko we atajya asoma ibitabo kenshi bitewe n’umwanya muke.

Ati “Navuga ko mperuka gusoma igitabo mu mezi abiri ashize, ni umukoro twari twahawe mu ishuri ry’Icyongereza wadusabaga gusoma igitabo, ubundi tugatangariza abandi ibyo twasomye.”
Kayira akomeza yemeza ko umuco wo gusoma uri gukendera bitewe no kuba mu mikurire y’abana batagishishikarizwa gusoma ibitabo cyane ahubwo benshi bakarereshwa ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni n’ibindi.
Ati “Iyo urebye ku bana bakura muri iyi minsi, usanga ababyeyi bakunze kubagurira telefoni mbere yo kubagurira ibitabo ngo basome. Gusa ku rundi ruhande, hari igihe utarenganya ababyeyi kuko usanga abenshi na bo gusoma atari ibintu batojwe bakiri bato cyangwa ngo basobanukirwe akamaro kabyo bigatuma batabasha no kubitoza abana babo.”
Kayira yongeraho ko muri iyi si y’ikoranabuhanga, gusoma ibitabo birambira benshi bijyanye n’umwanya bamara bari ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Ntekereza ko ari ibintu bigoye ko umuntu yareba video ya TikTok imara amasegonda 10 ngo abashe kujya gusoma igitabo cy’ama page 200 ntarambirwe. Bisaba ko ari ibintu umuntu abanza kwitoza igihe kinini.”
Umuhoza Kevine wiga muri Mount Kigali Univeristy yemeza nubwo akunda gusoma ariko muri rusange umuco wo gusoma ugenda ukendera bitewe n’isi y’ikoranabuhanga ndetse no kuba gusoma bisaba kubiha umwanya uhagije.

Umuhoza ati “Muri iyi minsi, ntitugishaka ibintu bitugora niyo mpamvu usanga abenshi badafite umuco wo gusoma.”
Nkiliye Niyigena Marie Merci, Umukozi mu Isomero ryo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi avuga ko umubare w’abanyeshuri batira ibitabo bagamije gusoma ugenda ugabanuka uko imyaka ishira, bityo ko biteye impungenge ku muco wo gusoma.
Ati “Usanga iki gihe abanyeshuri badakoresha cyane isomero nk’uko byahoze kuko bikundira ubuzima bworoshye aho usanga abenshi aho kuza hano bahitamo kwikoreshereza murandasi mu gushakisha ibyo bakeneye.”
Hakorwa iki ngo umuco wo gusoma utazacika burundu?

Abanyeshuri bose bavuganye na ICK News bahuriza ku kuba hakenewe ko abakiri bato bashishikarizwa kujya basoma ibitabo binyuranye ndetse abanyeshuri bakajya baniha imikoro mu matsinda yo gusoma ibitabo. Bati “Twashishikariza urubyiruko kujya rusoma ibitabo biba biriho binyuze no mu kwiha umukoro nk’amatsinda wo gusoma igitabo runaka, ku buryo twajya duhura buri wese asangiza bagenzi be ibyo yasomye.”
Iradukunda Ningi Aime Patrick wiga muri East African university Rwanda, asanga kugira ngo abakiri bato bakunde gusoma bigomba kugirwamo uruhare n’ababyeyi bakwiye gushishikariza abana babo gusoma.
Yongeraho ko no mu mashuri hakwiye gushyirwaho amahuriro n’amarushanwa ashishikariza abanyeshuri gusoma. Ati “Numva hakwiye gushyirwaho amarushanwa yo gusoma mu rwego rwo kuzamura ubumenyi n’urukundo rwo gusoma no kwandika.”
Ibi kandi bigarukwaho na Nkiliye Niyigena Marie Merci ukora mu isomero rya ICK urenga akibutsa abanyeshuri ko nubwo bamwe babona ibyo bashaka mu buryo buboroheye kuri kuri murandasi n’ubundi buryo bushoboka, bakwiye kumenya ko isoko ya byose ari inyandiko ziboneka mu bitabo.
Ati “Ni byiza ko ibitabo ubu biboneka kuri murandasi mu buryo bworoshye ndetse gusa icyo nashishikariza abanyeshuri nuko ibyo byose babona nabo bajya baza kubyirebera neza mu nyandiko z’ibitabo biboneka mu masomero kuko ntayindi nkomoko yibyo twirirwa tubona atari ibitabo byanditswe.”
Nk’uko muri 2018 byatangajwe kandi n’umwe mu bashinze Google, Sergey Brin, “ntushobora kwizera buri kimwe cyose usoma kuri murandasi kuko amakuru ahagaragara aba atari ku murongo nk’uko mu bitabo biba bimeze.”
Abashakashatsi barimo Dr. Mary Smith, John Doe, Jane Johnson, Dr. David Brown bagaragaje ko amakuru akurwa kuri murandasi aba atizewe ku kigero cya 30% mu gihe ari mu bitabo ashobora kutizerwa ku kigero cya 10%.
Kuva mu 1995, ‘Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ryemeje tariki ya 23 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga w’Igitabo. Uyu munsi washyizweho mu rwego rwo kwizihiza abanditsi bamamaye cyane mu kwandika ibitabo nka William Shakespeare, Miguel de Cervants na Inca Garcilaso de la Vega bose bapfuye kuri iyi tariki.
Umunsi mwiza ku basomyi, abanditsi, abatunganya ibitabo, ababitangaza, ababicuruza, ababikwirakwiza…. “Twihatire kwandika no gusoma ibitabo kuko bihuza ahahise n’ahazaza kandi bikatwungura ubumenyi,” Claude Nizeyimana ushinzwe isomero rikuru ry’igihugu.
