Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Mata 2024, Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo bwifatanyije n’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 495 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Bunyonga ni 11 yabonetse mu Murenge wa Karama, 2 yabonetse mu Murenge wa Kayenzi ndetse n’imibiri 482 yakuwe mu mva rusange ya Rutobwe mu Murenge wa Kayumbu.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo avuga ko abantu baruhukiye muri uru rwibutso ari abari bahungiye ku Musozi wa Bibare mu murenge wa Karama.
Ati: “Abatutsi barenga ibihumbi icumi bavuye muri Komini Rutobwe, Nyabikenke na Musambira bari bahungiye kuri uyu musozi ku italiki ya 18 Mata 1994, baza guhururizwa kuri Komini Kayenzi n’Umugabo witwa Ruyumbu wavugaga ko Bibare yananiranye.
Mayor Nahayo akomeza avuga ko taliki 22 Mata 1994 aribwo Ruyumbu, ari kumwe na Burugumesitiri wa Komini Kayenzi, Bwana Mbarubukeye Yohani bayoboye igitero gikomeye cyari kigizwe abasirikare n’abapolisi n’interahamwe biraye mu Batutsi barabica. Ubu bwicanyi babufatanyije n’ibindi bitero birimo icyaturutse ku musozi wa Rutobwe, icyaturutse i Marenga na Nyabihunira ndetse n’icyaturutse Raro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye buri wese waba afite amakuru y’aho abishwe muri Jenoside baba barajugunywe ko yayatanga kugira ngo imitima y’ababuze ababo iruhuke.

Ati “Ni umwanya mwiza wo gukomeza kubasaba ko niba dushaka gukomeza kubaka ubumwe bwacu Abanyarwanda nk’amahitamo yacu rukumbi, ababa bafite amakuru y’aho Abatutsi bazize jenoside baba barajugunywe bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro, mwaduha amakuru.”
Akomeza agira ati “Uburyo bwose mwabinyuzamo iyo muhaturangiye tujyayo tukajya kubashaka. Imibiri y’abatutsi yaba ikiri hirya no hino nayo tuyishyingure mu cyubahiro n’ababo baruhuke.”
Urwibutso rwa Bunyonga ni rumwe mu nzibutso 3 zubatse mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’imibiri yashyinguwemo uyu munsi, uru rwibutso rwa Bunyonga rukaba ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 13,359.
Nirwo rwibutso rwa gatatu rubitse imibiri myinshi y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuko Urwibutso rwa Gacurabwenge ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 47,541 ndetse n’Urwibutso rwa Mugina ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 59,122.





