Kabgayi: Hasojwe Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, Musenyeri Ntivuguruzwa asaba abarezi n’abanyeshuri kwisuzuma ku nshingano bafite

Kuri uyu wa Gatandatu, Diyosezi ya Kabgayi yasoje icyumweru cyahariwe uburezi Gatolika mu mashuri, mu birori byaranzwe n’ubutumwa bukomeye bwibanze ku guha abana ubumenyi buherekejwe n’indangagaciro nziza.

Ibi birori byatangijwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, bikaba byahurije hamwe abashumba ba Kiliziya, abayobozi mu nzego za Leta, ababyeyi n’abanyeshuri, bose bishimira intambwe uburezi bumaze gutera muri iyi Diyosezi kuva uyu munsi watangira kwizihizwa mu mwaka wa 2008.

Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yayoboye Misa yabimburiye ibirori

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Ndera neza, nkure neza, nkore neza”, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagarutse ku nshingano zikomeye amashuri afite mu kurema umuryango nyarwanda uteye imbere kandi ufite indangagaciro zikwiye.

Yagize ati: “Amashuri yacu ntagomba kuba indiri y’ubumenyi gusa, ahubwo agomba kuba isoko y’ubumenyi n’uburere buzira igitotsi. Turifuza ko umwana urangiza amashuri yo muri Diyosezi ya Kabgayi aba afite ubwenge bufite icyerekezo, ariko nanone afite umutima mwiza n’ubupfura bigaragarira mu migenzereze ye ya buri munsi.”

Yakomeje agira ati: Ati “Turashimira Imana kubera abantu bose bitangira umurimo mwiza wo kurera, kwigisha no gutoza abana bacu inzira nziza. Uyu munsi ni umunsi w’ingenzi cyane, ni igihe cyo guhagarara tukisuzuma tukongera gutekereza ku nshingano twahawe zo kubaka umuntu wuzuye, umuntu ufite ubwenge, ufite umutimanama n’indangagaciro za ngombwa zimufasha mu rugendo rwe rw’ubuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline, yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gufatanya na Leta kubaka uburezi bufite ireme.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Yavuze ko iyo umwana arezwe neza akiri muto, bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza ku mwana no ku gihugu muri rusange.

Ati: “Kurera neza ni ukurerera igihugu. Ni inshingano idasaba imbaraga z’umuntu umwe gusa, ahubwo ni uruhare rwa buri wese kugira ngo ejo hazaza h’abana bacu harangwe n’umurava n’ubunyangamugayo.”

Byukusenge Madeleine, uhagarariye ababyeyi barerera muri Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko bishimiye uburyo amashuri yo muri iyi Diyosezi akomeje gushyira imbere imyitwarire myiza n’uburere bwiza bw’abana.

Yongeyeho ko nk’abafatanyabikorwa ba mbere b’ishuri, biyemeje gukomeza gushyigikira gahunda zose zigamije gukuza umwana no kumuha uburere bukwiye umwana w’Umunyarwanda.

Umunyeshuri uhagarariye abandi, Dorcas Uwiduhaye, yavuze ko uyu munsi ubasigiye umukoro wo gukora cyane no kurangwa n’ikinyabupfura haba mu masomo no mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Kwizihiza uyu munsi ni umwanya mwiza kuri twe nk’abanyeshuri kugira ngo turusheho kurangwa n’ikinyabupfura mu masomo no hanze yayo. Twiyemeje gushyira mu bikorwa impanuro duhabwa n’abarezi bacu.”

Muri ibi birori hanatanzwe ibihembo ku banyeshuri bahize abandi mu bikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni muri Diyosezi ya Kabgayi. Hanagaragajwe ibikorwa by’umuco nyarwanda birimo imbyino gakondo n’imivugo.

Diyosezi ya Kabgayi ifite ibigo by’amashuri 405 birimo abanyeshuri 201,188 n’abarimu 6,253. Iki cyumweru cyasojwe n’ubutumwa bwo gukomeza ubufatanye hagati y’abafite aho bahuriye n’uburezi, hagamijwe ko amashuri akomeza kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda.