Ubushakashasti bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage(DHS 7), bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera ku 8% bavuye kuri 5% mu 2020.
Byatangajwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025 n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurirashamibare (NISR), ubwo cyamurikaga ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya karindwi.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19, aho aba 19 babarwa ari ababyaye batarageza imyaka y’ubukure mu myaka itanu ishize.
Abangavu batewe inda batarakandagiye mu ishuri ni 21%, mu gihe abize amashuri abanza gusa ari 13%, abize ayisumbuye ni 4%.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko muri rusange imibare y’ubu bushakashastsi yerekana ko akazi kakozwe gatanga umusaruro, nubwo hakiri urugendo rurerure kandi rusaba kwihuta kurushaho.

Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima
Yagaragaje ko uretse ibipimo bitatu, ibindi byose bimeze neza, bakaba bagiye gushyira imbaraga no muri ibyo ngi byo kugira ngo na byo bijye ku gipimo gikwiriye.
Yagize ati “Icya mbere ni ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato noneho bikaba byaba bibagiraho n’ibindi bibazo…ni ikibazo kitari gishya, aya makuru aje ashimangira ibyo twari tuzi n’ubundi twari tumaze igihe duhangana na byo, yaba guverinoma mu nzego zitandukanye, yaba n’umuryango nyarwanda ndetse n’abafatanyabikorwa.”
Yakomeje agira ati: “Biratwereka ko abana babyara batarageza igihe imibare ikiri hejuru ndetse habayeho no kwiyongera kuva kuri 6% kugeza kuri 8%, ni ikibazo kigaragara kandi tugomba guhangana na byo.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko hari ibyakozwe mu myaka mike itambutse kugira ngo abana baterwa inda bagabanuke kandi bateganya ko umusaruro wabyo uzatangira kugaragara vuba, kuko ubu bushakashatsi ari ubwo mu myaka itanu ishize.
Yavuze ko muri ibyo byakozwe “harimo amategeko yavuguruwe, harimo kwegereza serivisi zifasha, ndetse no gukomeza kwigisha mu miryango yacu no mu mashuri kugira ngo abana be kuva mu mashuri kuko bagize ikibazo cyo gutwita bakiri bato.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana, yavuze ko ikibazo cy’abangavu babyara bakiri bato ari na cyo kivamo ahanini ikindi kibazo cy’abana bagira ibibazo bavuka cyangwa ababyeyi babyara, kuko imibare igaragaza ko abangavu babyaye bakiri bato, ahanini babyara abana bafite ibibazo cyangwa badashyitsi.
Yanagaragaje ko binajyana n’abana bagwingira kuko abo bana bababyara baba batarageza igihe cyo gushaka ngo babashe kwita kuri abo bana mu buryo bukwiriye.
Ubu bushakashatsi bwanerekanye ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% muri uyu mwaka wa 2025.
Dr. Nsanzimana ati “Turi gushyiramo imbaraga nta bwo tubitangiye uyu munsi…hari gahunda yo kwihutisha kurwanya igwingira yatangiye mu 2023, itangira gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize, iri kwihutishwa…ibi rero batweretse nta bwo bishobora kutwereka umusaruro w’ibyo, kuko batwerekaga ibyo mu gihe cyahise, umusaruro w’ibyo uzagaragara mu bihe biri imbere, harimo igi rimwe ku mwana, harimo gukwirakwiza amazi meza…”
DHS (Demographic and Health Survey) ni ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu 1992, ariko bukaba bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu kuva mu 2000. Bugaragaza ibipimo by’uko ubuzima bw’abaturage buhagaze mu bijyanye n’uburumbuke, kuboneza urubyaro, inda ziterwa abangavu, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana n’ibindi.

