U Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku Birayi (International Potato Center – CIP) rwatangije gahunda nshya igamije kubaka ubushobozi bw’igihugu mu ikoranabuhanga rigezweho ryo kongera ubushobozi bw’imbuto mu buhinzi.
Iyi gahunda izashyiraho Ikigo Ndashyikirwa cyiswe Center of Excellence for Crop Biotechnology kizaba kinafite laboratwari izifashishwa mu gukora izi mbuto, kizakorera ku kicaro cya RAB Rubona mu karere ka Huye.
Iki kigo kikaba kizibanda ku mbuto z’ibihingwa by’imyumbati, ibitoki, ibirayi ndetse n’ibindi nk’uko bivugwa n’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubumenyi no guhanga udushya muri CIP, Dr. Hugo Campos.
Yagize ati: “Hamwe n’iri koranabuhanga rya ‘biotechnology’, tuzabasha kongera umusaruro w’ibirayi, imyumbati n’ibitoki mu Rwanda. Ariko ikirenzeho tuzafasha abahinzi guhinga mu buryo burambye kurushaho, badakoresha imiti myinshi.”
Dr. Campos kandi yanasobonuye ko izi mbuto zizaba zifite umutekano ku buzima bwa muntu aho kubwangiza. “Ku bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse n’umutekano w’ibiribwa, haba ku bantu ndetse no ku matungo n’inyamaswa muri rusange, bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryizewe rya biotechnology kuburyo izo mbuto zizaba zingana n’izakozwe hifashishijwe uburyo busanzwe bwo gutubura imbuto.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Olivier Kamana yasobanuye ko iyi gahunda izafasha mu gukora no kongera ubushobozi imbuto zari zisanzweho kugira ngo zirusheho guhangana n’indwara.
Ati: “Ni ikigo kizadufasha kongerera ubushobozi abashakashatsi b’abanyarwanda mu buryo bwo gukora imbuto ariko akenshi bagashingira ku mbuto twari dusanganywe zikunzwe cyane n’abahinzi noneho zikongererwa ubushobozi kugira ngo zirusheho guhangana n’indwara n’izindi ngaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.”
Mugihe izi mbuto zavaga mu mahanga, Kamana yakomeje avuga ko kubera iki kigo kizaba gifite laboratwari, izi mbuto zitazongera kuva hanze ahubwo ko zigiye kujya zikorerwa hano mu Rwanda. Ati: “Ubundi izi mbuto twazikuraga hanze, ariko uyu mushinga uzamara imyaka itanu n’iyi laboratwari bizatuma tuzikorera hano iwacu.”
Uretse kuba iyi gahunda izagirira umumaro abazakoresha izi mbuto, umushakashatsi mukuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubushakashatsi ku Birayi, Eric Magembe yavuze ko iki kigo kizafasha abanyeshuri bagera ku icyenda kubona impamyabushobozi n’ubumenyi buhanitse bwa Master’s na PhD mu bijyanye no guhindura imiterere ndangasano, guhindura ndetse no kunoza imiterere ndangasano hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no gusuzuma no kumenya indwara hifashishijwe ubumenyi bwa molekile.
Yagize ati: “Icyo turi gukora muri uyu mushinga ni uko tuzashyiraho Ikigo Ndashyikirwa cyihariye ku ikoranabuhanga rya biotechnology mu bihingwa hano i Rubona. Iki kigo ndashyikirwa kizakoreshwa mu gutoza no guhugura Abanyarwanda kugira ngo babashe gukora imbuto n’amoko y’ibihingwa byongerewe ubushobozi, bigamije guteza imbere umutekano w’ibiribwa mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Muri uyu mushinga kandi, duteganya guhugura abanyeshuri ku rwego rwa Master’s na PhD. Ku rwego rwa PhD, turateganya guhugura abanyeshuri batatu, naho ku rwego rwa Master’s tukazahugura nibura batandatu, kandi byashoboka tukagera ku munani bitewe n’ubushobozi n’amikoro azaboneka.”
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu hano mu Rwanda, ukazafasha igihugu kongera ubushobozi bwo guteza imbere no kugenzura imbuto z’indobanure z’ibirayi n’imyumbati zahujwe n’ibikenewe mu gihugu, bityo ushyigikire umutekano w’ibiribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
