Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza 2025 muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ibyemezo by’ingenzi bigamije gushimangira umutekano w’igihugu, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kunoza imikorere y’inzego za Leta.
Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Inama y’Abaminisitiri yagarutse ku miterere y’umutekano mu karere, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano byakomeje kugaragara ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abaminisitiri bemeje ko u Rwanda rukomeza gushimangira ubwirinzi bwarwo no gukomeza ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’umutekano, by’umwihariko binyuze mu biganiro bya dipolomasi byabereye i Washington na Doha.
Iyi nama kandi yemeje politiki nshya igamije kunoza serivisi z’ubuzima, aho hashyizwe imbere kongera ishoramari mu bikorwaremezo by’ubuzima no kunoza ireme rya serivisi abaturage bahabwa, hagamijwe ko Abanyarwanda bose bagira ubuvuzi buboneye kandi bwizewe.
Ku bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza, Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zijyanye n’igihembwe cy’ihinga cya 2026A, zirimo kongera umusaruro w’ibihingwa, guteza imbere uburyo bwo gusarura no guhunika umutekano w’ibiribwa, hagamijwe kwirinda ibihombo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi burambye.
Abaminisitiri kandi bemeje itangwa ry’ubwenegihugu nyarwanda ku bantu bujuje ibisabwa, kimwe no kwakira abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza n’amahanga.
Mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi, harimo abayobozi bashya mu bigo bya WASAC Group Ltd na WASAC Utility Ltd, aho Inama yemeje abagize Inama y’Ubutegetsi n’ubuyobozi bukuru, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi z’amazi n’isuku ku baturage.
Ku ruhande rwa WASAC Group Ltd, abagize Inama y’Ubutegetsi bashyizweho ni aba bakurikira: Bwana Chew Men Leong wagizwe Perezida n’umwungirije Madamu Dederi Wimana, wagizwe Visi Perezida. Abandi bagize Inama y’Ubutegetsi ni Dr. Jean Pierre Nshimyimana, Bwana Albert Munyabugingo, Madamu Juliette Kavaruganda, Madamu Gemma Maniraruta na Madamu Juliet Gakwerere.
Ni mugihe Bwana Maxime Marius Mwisenza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd . Izi mpinduka mu buyobozi bwa WASAC zitezweho kongera imikorere myiza y’iki kigo no kunoza serivisi zihabwa abaturage hirya no hino mu gihugu.
