Hari hashize imyaka 62 u Rwanda rutarakora impinduka mu bijyanye n’ubwiteganyirize bw’izabukuru. Uburyo busanzwe buteganya ko umukozi n’umukoresha batanga umusanzu ungana wa 3% byahurizwa hamwe bikangana na 6% by’umushara w’umukozi.

Gusa mu mpera z’Ugushyingo 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’imisanzu y’ubwiteganyirize kizazamuka kive kuri 6% cyari gisanzweho kigere kuri 12%, aho izamuka rizakomeza buhoro buhoro ku buryo muri 2030 igipimo kizaba kiri kuri 20%.

Iyi nyongera ngo izakomeza gutangwa ku buryo bungana hagati y’umukozi n’umukoresha.

Regis Rugemanshuro, Umuyobozi mukuru wa RSSB agaragaza ko izi mpinduka zigamije kubaka uburyo bw’ubwiteganyirize burambye no gufungura amahirwe ku bikorera, by’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse.

Nk’uko RSSB ibivuga, izi mpinduka ngo zigamije kandi guha umutekano w’ubukungu abageze mu zabukuru mu rwego rwo kubashakira uburyo bazabonamo amafaranga azabafasha gukomeza kubaho neza nyuma yo gusoza akazi.

Ubu buryo bushya kandi buzashyiraho ubwishingizi ku bantu batakibasha gukora kubera bafite ubumuga aho bizafasha guha amafaranga yo kubaho abagize uwo muryango. Byongeye kandi ngo buzanafasha guha amafaranga y’imibereho umuryango ufite umuntu witabye Imana.

Izi mpinduka zizanashyiraho uburyo bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hakiri kare igihe umukozi ahuye n’ikibazo kidasanzwe.

Kuri iyi ngingo, abatanga umusanzu bafite ibibazo by’ubuzima bazemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru hakiri kare, maze bajye bahabwa inyungu nkeya ku mafaranga bizigamye, hagamijwe kuborohereza mu bibazo bijyanye n’ubuzima.

N’ubwo byumvikana ko inyungu z’izi mpinduka ari nyinshi, abantu banyuranye ntibakiriye kimwe izi mpinduka kuko hari abagaragaza ko zije zitunguranye cyane cyane ku bakozi n’abakoresha.

Bamwe mu bafite aho bahuriye n’ubwiteganyirize barimo ba rwiyemezamirimo, abakozi, abasesenguzi b’ubukungu, n’abanyamakuru, bagaragaje ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.

Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, Umuyobozi Mukuru wa Never Again Rwanda, yagaragaje impungenge atewe n’aya mavugurura mashya aho yifashishije konti ye ya X (yahoze ari Twitter), yanditse yemera ko impamvu ziri inyuma y’izi mpinduka ari nziza ariko ko hari ibintu byinshi RSSB yirengagije harimo igihe zisohokeye ndetse no kutita ku kibazo cy’itakazagaciro k’ifaranga rikabije riri kugaragara mu Rwanda.


Ati “Izi mpinduka zije mu gihe ingengo y’imari ya 2025 yamaze kwemezwa, kandi iyi nyongera ntabwo yari yarateganyijwe. Uretse ibyo kandi n’imishahara ntiyigeze izamurwa mu buryo bufatika kandi ibiciro bikomeje kwiyongera ku masoko.”

Dr. Nkurunziza kandi yagaragaje ko atewe impungenge n’ukuntu ibigo by’abikorera bizabasha gukomeza kwishyura abakozi ndetse no gukora neza mu gihe umusanzu batanga wiyongereye kandi aho ibyo bigo bikura amafaranga ntacyahindutse.

Undi wagaragaje ibitekerezo bye ni, Charles Kakooza Nkuriza, uzwi cyane ku izina rya KNC, akaba rwiyemezamirimo n’Umuyobozi Mukuru wa TV na Radio 1.

KNC na we yagaragaje ko atemeranywa n’iki cyemezo cyo kuzamura imisanzu y’abakozi ikava kuri 3% ikagera kuri 6% hatabanje gutekereza ku kongera imishahara cyangwa kureba izamuka ry’ibiciro ku isoko.

KNC avuga ko iyi ngingo ishobora kuba igaragaza imicungire idahwitse muri RSSB, ndetse ko imwe mu mishinga y’ishoramari yayo yaba yarahombye.
Ati “Ibi bigaragaza ko RSSB ishobora kuba iri kugerageza gusubiza amafaranga yabuze binyuze mu kongera imisanzu y’abakozi.”

Yakomeje agira ati “Ndahamagarira Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kugenzura RSSB no kuyibaza ku bijyanye n’ishoramari ryayo. Niba hari imishinga yahombye, tugomba kubimenya nk’abanyagihugu.”

Uretse ibyo kandi KNC ntiyemeranya na RSSB ishora amafaranga y’abaturage mu mishanga itunguka ahamya ko bidakwiye.

Ku ruhande rw’abakozi b’abanyamushahara baganiriye na ICK News, ariko bakanga gutangaza amazina yabo, bagaragaje impungenge ku mpinduka ziherutse gutangazwa, bavuga ko impamvu z’izi mpinduka zitumvikana neza.

Aba bakozi bemeza ko nubwo impinduka zigamije kurengera inyungu z’abakozi mu gihe kizaza, zitigeze zita ku bibazo byihutirwa bijyanye n’izamuka ry’ibiciro n’imibereho y’abakozi muri iki gihe.

Nk’uko aba bakozi babivuga, ngo nta mpamvu yo kongera igipimo cy’imisanzu y’ubwiteganyirize hatabayeho kongera imishahara.

Bashimangira ko hakwiye kwitabwa ku bibazo byihutirwa by’imibereho y’abakozi mbere yo guha agaciro izabukuru.

Uretse ibyo kandi, bagaragaza ko RSSB ikwiye kugisha inama abatanga umusanzu w’ubwiteganyirize mbere yo gushyira mu bikorwa izi mpinduka.

Ku bwabo, ibiganiro byari gutanga amahirwe yo gusobanura impamvu z’izi mpinduka, gusobanura inyungu, no gutegura abakozi n’abakoresha neza aho kugira ngo impinduka zitangazwe bitunguranye.

Uburyo bw’ubwitegenyirije bukoreshwa mu Rwanda bwashyizweho mu 1962, aho igipimo cy’uburambe ku Munyarwanda cyari imyaka 47, gusa muri 2022 igipimo cy’uburambe kikaba cyari kigeze ku myaka 69.