Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Haragirimana Theogene yagonzwe n’imodoka itwara abagenzi ahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu Murenge wa Miyove, aho ‘Coaster’ RAE 182 H yagonze Haragirimana yari iturutse i Gicumbi yerekeza i Musanze inyuze kuri Base.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko ishobora kuba yatewe n’ imiyoborere mibi no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga n’ubwo iperereza rikomeje ngo hamenyekane nyir’izina icyateye impanuka.
Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco aganira n’itangazamakuru yagize ati” Yego, hatangiye iperereza ku cyateye impanuka, umushoferi n’ ikinyabiziga bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.”
SP Mwiseneza yakomeje agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare no kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga.
Iyi mpanuka ije ikurikira indi iheruka kubera muri uyu muhanda Gicumbi-Base, ahitwa Sakara tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Ni impanuka yahitanye Nyirandama Chantal w’imyaka 51, aho yari kumwe n’abandi banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bagiye mu nama ku rwego rw’intara yari yabereye i Musanze.
