Mu gihe Isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije hitabwa ku bimera by’umwimerere n’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, muri uru rugendo Ikirezi Natural Products imaze imyaka 20 itanga isura nshya y’ubuhinzi mu Rwanda mu bihingwa byahoze bifatwa nk’ibidafite umumaro, birimo Ikibonobono, Nyiramunukanabi, Umwenya na Mucyayi-cyayi.
Iki kigo nyarwanda cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2005, kigamije guteza imbere ubuhinzi bw’ibimera bivamo amavuta kamere no gufasha abaturage bo mu bice by’icyaro kubona isoko ryizewe ry’umusaruro wabo.
Mu gihe Isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije hitabwa ku bimera by’umwimerere n’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, muri uru rugendo Ikirezi Natural Products imaze imyaka 20 itanga isura nshya y’ubuhinzi mu Rwanda mu bihingwa byahoze bifatwa nk’ibidafite umumaro, birimo Ikibonobono, Nyiramunukanabi, Umwenya na Mucyayi-cyayi.
Iki kigo nyarwanda cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2005, kigamije guteza imbere ubuhinzi bw’ibimera bivamo amavuta kamere no gufasha abaturage bo mu bice by’icyaro kubona isoko ryizewe ry’umusaruro wabo.
Uko ibyatsi byahoze byitwa “ibihuru n’ibigunda” byahindutse imari

Mu myaka yashize, abaturage benshi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari bazi ibimera nka nyiramunukanabi cyangwa ikibonobono nk’ibyatsi bidafite umumaro byonona imyaka. Ariko kuri ubu, ibi bimera byabaye imari bitewe n’uko Ikirezi Natural Products yabakoze ku maso ikabereka inzira yo kubibyaza ifaranga.
Jean Rugirimpara, utuye mu Murenge wa Gihira, mu Karere ka Kirehe, ni umwe mu bahinzi bamaze kubona impinduka.
Yagize ati: “Nahoze mbona nyiramunukanabi nk’igihuru cyonona imyaka. Ariko kuva Ikirezi cyatangira kugura ibi byatsi, byabaye imari binambera akazi kaburi munsi. Ubu mbikuramo amafaranga, mva munsi y’umurongo w’ubukene,”
Rugirimpara avuga ko ku munsi ashobora kwinjiza amafaranga ibihumbi 10, akabasha gutunga umuryango we no kwizigamira.
Uko ibi byatsi byabyaye Imirimo n’iterambere ku bahinzi bo mu cyaro.

Nk’uko bitangazwa na Isaac Rutibana, ushinzwe ubuhinzi kuri Site ya Gahara (Site itunganya umusaruro ukomoka ku byatsi kamere), ubu buhinzi bukorerwa kuri hegitari 33, abakozi 70 bahabona imirimo harimo 33 bahoraho n’abandi 37 bakora nyakabyizi.
Rutibana: “Abaturage baho mbere bahingaga ibigori n’ibirayi ariko ukabona ntamusaruro ufatika bakuramo kuko babonagamo ibyo kurya gusa; ariko nyuma yogukorana n’ Ikirezi, babonye akazi gahoraho kabaha amafaranga ahoraho.”
Akomeza asobanura ko ubu umukozi yinjiza amafaranga afatika “Umukozi umwe ahembwa amafaranga 2,500 ku munsi, ibintu bituma imiryango myinshi iva mubukene.”
Umusaruro ukomoka kuri ibi bihingwa uteye ute, ukoreshwa ute umara iki?

Nk’uko bisobanurwa na Dr Nicholas Hitimana Umuyobozi w’Ikirezi, bahinga ubwoko butandukanye bw’ ibyatsi kandi umusaruro (amavuta) bikurwamo akunzwe ku isoko ryaba iry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Hitimana:” Duhinga imbuto nyinshi zirimo: Artemisia, Geranium, Pacuri, Tagetes (Kiramunuka), Rosemary (izwi nka Te mu kinyarwanda), Ocimum (Umwenya), Lemongrass (Mucyayicayayi) , na Castor (Ikibonobono), ibi bihingwa byose bivamo amavuta akoreshwa mu bintu byinshi: mu buvura no kuruhura umubiri, ibikoresho by’isuku n’ubwiza, no mu buhinzi. bitewe n’umumaro w’ay’amavuta akunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga bigatuma tubyohereza mu mahanga”.

Ubushakashatsi bwerekena ko amavuta y’ibyatsi kamere afite umumaro munini mu buzima bwa buri munsi, mu buhinzi, mu nganda no mu bukungu. Akoreshwa mu buvuzi, aho afasha kuruhura umubiri, kugabanya imihangayiko (stress), kuvura indwara z’uruhu n’izo mu myanya y’ubuhumekero kuko yifitemo ubushobozi bwo kurwanya mikorobe n’udukoko dushobora gutera indwara. Mu bwiza n’isuku, akoreshwa mu gukora amasabune, amavuta yo kwisiga, shampoo n’imibavu. Aya mavuta kandi asukura uruhu agatuma rugumana impumuro nziza. Mu buhinzi, akoreshwa nk’imiti karemano yica udukoko kandi ntahumanya ibidukikije.







