Inkubi y’umuyaga ikaze yiswe Kalmaegi imaze guhitana nibura abantu 188 muri Philippines n’abandi batanu muri Vietnam, nk’uko imibare iheruka gutangazwa n’ibi bihugu byombi ibigaragaza.

Uwo muyaga ubu uri kwerekeza mu bihugu bya Cambodia na Laos, nyuma yo guca mu burasirazuba bwa Vietnam ku wa Kane, uri kugendera ku muvuduko wa kilometero 149 ku isaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, imijyi yo ku nkombe z’amajyepfo ya Vietnam yari yuzuye ibisigazwa by’amazu yasambuwe n’umuyaga, n’ibiti byaguye nyuma yo gushegeshwa n’uwo muyaga mu ijoro ryabanje

Umuyaga mwinshi warimbuye ibiti, usenya ibisenge by’amazu ndetse umenagura amadirishya manini. Abaturage ibihumbi bahungiye mu mashuri n’ahandi hari ibikorwaremezo rusange kugira ngo barokoke ubukana bw’uwo muyaga, mu gihe ingabo za Vietnam zoherejwe mu gusukura umwanda watewe n’uwo muyaga no gutabara abagizweho ingaruka nawo.

Ubuyobozi bwa Vietnam bwaburiye abaturage ko hashobora kongera kuba imyuzure mu bice bifite ubutumburuke bwo hasi nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu cyumweru gishize, yahitanye abantu 50.

Mbere yaho, uwo muyaga washegeshe bikomeye Philippines, aho imvura nyinshi yamanuye itaka n’amabuye ku misozi, igasenyera abaturage mu midugudu cyane cyane ituwe n’abaturage batishoboye.

Kuri uyu wa Gatanu, umubare w’abapfuye wazamutse ugera ku 188 uvuye ku 114 bari batangajwe ku wa Kane, mu gihe abandi 135 bagaragara ku rutonde rw’ababuriwe irengero.

Guverinoma ya Philippines yatangaje ko igihugu kiri mu bihe by’akaga, mu rwego rwo kwitegura undi muyaga ukomeye uri gututumba mu Nyanja ya Pacific.

Mbere y’uko inkubi y’umuyaga ‘Kalmaegi’ igera muri Vietnam, ingabo z’icyo gihugu zari zohereje abasirikare n’abakozi barenga 260,000 mu bikorwa byo gutabara no gukuraho umwanda wasenywe n’umuyaga, hamwe n’ibinyabiziga birenga 6,700 n’indege esheshatu.

Bimwe mu bibuga by’indege n’imihanda minini byarafunzwe, naho abaturage ibihumbi amagana bahungishwa mu rwego rwo kubarinda ingaruka z’iyo nkubi y’umuyaga ikomeje gusenya byinshi mu bihugu byo mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.