Hashize igihe kinini humvikana ikibazo cy’abaganga bake mu bigonderabuzima no mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu. Abaturage bavuga ko rimwe na rimwe batabasha kubona serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye, bigatuma hari n’abahura n’ingaruka zikomeye zirimo no kubura ubuzima kubera gutinda kwitabwaho.
Akimana Jacqueline wo mu Karere ka Muhanga avuga ko ubwinshi bw’abarwayi butuma abaganga batabasha kubitaho neza uko bikwiye. Agira ati: “Ejo naraje bambwira ko umubare w’abo bavura wuzuye, ngo ntahe nzagaruke undi munsi. Iyo urebye umubare w’abarwayi n’abaganga bahari, ntabwo bihura, ubona badahagije rwose kuko tuba turi benshi.”
Nsabiyaremye Pascal wo mu Karere ka Kamonyi na we agaragaza ko kubona serivisi z’ubuvuzi bigorana cyane cyane mu masaha y’ikigoroba. Ati: “Abakozi ni bake ntibashobora kutwakira, guhera nyuma ya saa sita na saa saba ntiwaza ngo bakwakire.”
Abayobozi b’ibigo nderabuzima bo bavuga ko bakora ibishoboka byose ngo batange serivisi nziza, nubwo bemera ko umubare w’abakora mu nzego z’ubuzima cyane cyane abaganga ukiri muto ugereranyije n’abarwayi bakira buri munsi.
Muremangango Aphrodis, uyobora ivuriro ry’ibanze rya Gahogo mu Karere ka Muhanga, agira ati: “Kuba serivisi zitihuta birumvikana. Hari igihe tuba turi abakozi babiri gusa, ariko tukakira abarwayi bagera kuri 200 ku munsi. Ibyo rero bituma serivise tubaha igenda gake ariko ntako tuba tutagize.”

Muremangango Aphrodis, Umuyobozi w’ivuriro ry’ibanze rya Gahogo mu Karere ka Muhanga
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu Karere ka Muhanga, Emmanuel Ndengeyinka, we avuga ko kuba ibigo nderabuzima bitacyemererwa kwishakira no kwiyishyurira abakozi bishobora kuba biri mu bituma ikibazo gikomera.
Ati: “Mbere twari twemerewe kwishakira abakozi kandi byaradufashaga. Ubu MINISANTE ni yo ibikora. Ntekereza ko tubyemerewe byagabanya iki kibazo, abaturage bakabona serivisi inoze.”
Leta yatangaje ingamba zo gukemura ikibazo
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka kuba tariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Dr Yvan Butera, yagaragaje ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti kandi ko hari intambwe igaragara imaze guterwa.

Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima
Yasobanuye ko mu myaka yashize umubare wabigaga amasomo y’ubuvuzi wari muto, aho buri mwaka hinjiraga abanyeshuri bagera ku 1,600. Ubu uwo mubare wikubye kane ugera ku 6,400 ku mwaka.
Abaforomo bigishwaga bavuye kuri 200 ku mwaka bagera ku barenga 2,000, mu gihe ababyaza bavuye kuri 70 ku mwaka bagera ku 1,000. Ibi bikaba bigamije kongera umubare w’abakozi mu nzego z’ubuzima no kugabanya icyuho kiri hagati y’abarwayi n’ababaganga.
Kuzamura urwego rwa serivisi z’ubuvuzi
Dr Butera yanavuze ko hanazamuwe urwego rw’ibitaro bitanga serivisi zihariye zirimo kubaga indwara zikomeye, kuvura indwara z’abana zihariye no kubaga umutima. Mu gihe u Rwanda rwari rufite ibitaro bitanu gusa bitanga zimwe muri izo serivisi, ubu hamaze kugera ku bitaro bigera kuri 15, bikazagabanya ubucucike bw’abarwayi.
Ku bijyanye n’abajyaga kwivuriza hanze y’igihugu, yavuze ko byinshi mu byo bajyaga gushaka byamaze kuboneka mu Rwanda. Yatanze urugero rw’uko serivisi zo gusimbuza impyiko zatangiye gutangirwa mu gihugu, aho hamaze gusimbuzwa impyiko Abanyarwanda 82. Mu kubaga umutima, abarenga 500 bamaze kubagwa, ndetse n’imashini igezweho ya PET-Scan ikoreshwa mu gusuzuma no kuvura kanseri ikaba yarageze mu Rwanda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko mu 2024, abantu 620 banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege bajya gushaka ubuvuzi hanze y’igihugu, mu gihe 225 banyuze ku mipaka yo ku butaka bagiye ku mpamvu z’ubuvuzi.
Izi ngamba zose zigamije kongera umubare w’abakozi mu rwego rw’ubuzima no kunoza serivisi, ku buryo abaturage babona ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme.